Bisengimana Justin watozaga Gicumbi FC, yagizwe Umutoza Mukuru wa AS Kigali, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri. Bisengimana yasimbuye Mbarushimana Shaban.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026, ni bwo AS Kigali yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, itangaza ko yabonye umutoza mushya uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, Bisengimana yafashije Gicumbi FC kuguma mu cyiciro cya mbere mu mwaka, dore ko yasoreje ku mwanya wa 12 n’amanota 38.
Ibi byatumye ajya mu batoza bahataniye igihembo cy’uwahize abandi yari agihanganiye n’abarimo Laurențiu Reghecampf watozaga Al Hilal SC.
Abandi batoza bagihanganiye ni Darko Novic wa Al Merrikh, Canisius Nshimiyimana wa Mukura VS, Haringingo Francis wa Rayon Sports na Abderrahim Taleb wa APR FC.
Uretse Gicumbi FC yatozaga yanyuze mu yandi makipe arimo Police FC yabayemo umutoza wungirije wa Mashami Vincent, Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC.
AS Kigali yabaye iya 14 n’amanota 35 mu mwaka ushize yatangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino dore ko yamaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo Umunya- Nigeria, Daniel Ikapo Kalu, Munyemana Alexandre, Niyigena Emmanuel, Hoziana Kenedy.
Yongereye kandi ko amasezerano ya Uwiduhaye Saidi, Nshimiyimana Tharcisse, Kanuma Pascal na Ndikuriyo Patient.
