Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryahagaritse abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bakinira APR BBC banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu, mu bikorwa byose byaryo birimo n’amarushanwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Ku wa 11 Kamena 2026, ni bwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’abagabo muri Basketball, Murenzi Yves yahamagaye abakinnyi 16 azakuramo abo azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027.
Mu rutonde rw’abakinnyi 16 bazitabira irushanwa rizabera muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026, harimo Ntore Habimana na Axel Mpoyo bakinira APR BBC.
Mu gihe abandi batangiye umwiherero, Ntore na Mpoyo ntabwo bitabiriye nubwo bahawe uburenganzira n’ikipe ya APR BBC basanzwe bakinira.
Mu itangazo FERWABA yashyize hanze kuri uyu wa Mbere yavuze ko abakinnyi bombi bahagaritswe umwaka mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda kubera kutitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’Inteko Rusange ya FERWABA yateranye mu Ukuboza 2025, aho yemeje ko umukinnyi utazajya witabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu azajya ahagarikwa umwaka umwe.
Si ubwa mbere, aba bakinnyi bombi banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu dore ko byaherukaga mu Ugushyingo 2024 ubwo hakinwaga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal icyo gihe bavuze ko bananiwe kubera umwaka w’imikino muremure bagize.
Icyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi itsindwa imikino yose uko ari itatu, ikaba ari yo ya nyuma mu Itsinda C ririmo Guinea iyoboye n’amanota atandatu, Tunisia y’amanota atanu na Nigeria y’amanota ane.
Amakipe 80 yo muri Afurika, Aziya, u Burayi na Amerika ni yo yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera i Doha muri Qatar mu 2027, aho kuri ubu imyanya ihatanirwa ari 31. Amakipe 16 yo muri Afurika arimo u Rwanda, azavamo atanu azitabira iri rushanwa binyuze mu majonjora.