Lionel Messi yandikiye amateka kuri Autriche nyuma yo gufasha Igihugu cya Argentine gutsinda ibitego 2-0 mu mukino wa Kabiri wo mu Itsinda J ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 akaba yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka y’icyo gikombe, bigera 18.
Uyu mukino wabereye kuri AT&T Stadium iherereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026.
Muri uyu mukino amaso yose yari ahanzwe Lionel Messi wari ufite amahirwe gushyiraho uduhigo tubiri dushya turimo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi, ufite ibitego byinshi aho yanganyaga ibitego 15 n’Umudage Miroslav Klose.
Argentine ni yo yatangiye neza umukino bidatsinze ku munota wa Karindwi, Lautaro Martinez yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yifashishije VAR yemeza ko ari Penaliti.
Iyi Penaliti yahushijwe na Lionel Messi ananirwa gutsinda akageza ibitego 17, akarusha igitego kimwe Umudage Miroslav Klose banganya ibitego 16 mu Gikombe cy’Isi.
Uyu rutahizamu ntiyacitse intege kuko ku munota wa 38 yafunguye amazamu ku mupira mwiza wahinduwe na Facundo Medina, ahita awushyira mu izamu.
Icyo gitego cyatumye Lionel Messi yandika amateka yo kuba uwatsinze ibitego 17 mu mikino y’Igikombe cy’Isi kuva cyatangira gukinwa mu 1930, aho yarushije Umudage Miroslav Klose banganyagaga ibitego 16.
Ku munota wa 90+5’Lionel Messi yatsindiye Argentine igitego cya kabiri ku ishoti ryateye mu rubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu.
Umukino warangiye Argentine yatsinze Autriche ibitego 2-0 yuzuza intsinzi ya yikurikiranya ndetse ibona itike ya 1/16 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Muri uyu mukino, Messi yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa, aho yagejeje ibitego 18 mu mikino 28 amaze gukina.
Kugeza ku munsi wa kabiri w’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, Lionel Messi ni we uyoboye abakinnyi bamaze gutsinda byinshi aho yagejeje ibitego bitanu.


