Karongi: Yasanzwe yapfiriye mu mugezi bikekwa ko yasengeragamo 
Amakuru

Karongi: Yasanzwe yapfiriye mu mugezi bikekwa ko yasengeragamo 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

June 15, 2026

Hakizimana Emmanuel w’imyaka 40, yasanzwe yapfiriye mu mugezi wa Musogoro uherereye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, bikekwa ko yari yagiye gusengeramo ari kumwe n’abagore 3 batuye mu Kagari kamwe.

Umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu mugezi ku Cyumweru tyariki ya 14 Kamena 2026, na ho abagore bivugwa ko basenganaga bakaba batawe muri yombi. 

Ndacyayisenga François utuye muri uyu Mudugudu wa Buhoro, yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Mataba, aba bagore bakaba abo mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Kibirizi.

Uyu mugabo witabye Imana yasengeraga mu Itorero ADEPR, aba bagore basengera muri EPR ariko basengana mu mashyamba, aha mu mazi, n’ahandi babaga bateguye akenshi hateje inkeke.

Ati: “Yafashe igikapu ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, ashyiramo imyenda kuko iyo bagiye gusengera nk’aho mu mazi bajyana imyenda baza kujyanamo, itandukanye n’iyo bagiye bambaye. Abwira umugore we ko agiye gusengera mu masumo y’umugezi wa Musogoro.”

Yari yajyanye n’abagore batatu ari bo Nyirandikumana Domitille w’imyaka 39, Nahimana Clémence wa 35 na Nyiranzabandora Jeanne wa 42.

Avuga ko bahageze, mu rutare rusohokamo amazi agwa muri uwo mugezi yakozemo ikizenga bajya gusengeramo, bamwe bagasenga bibiye muri icyo kizenga bakajya bazamura umutwe ngo babone umwuka bakongera bakibira basenga yinjiramo.

Ati: “Barahageze, abagore bakiri ku nkombe batarijiramo, we asiga igikapu ku nkombe n’ibyarimo,yinjiramo, yibiye asenga babona ntagaruye umutwe uko bari basanzwe babigenza. Babonye hashize akanya atuburuka bagira ubwoba bafata telefoni ye yari asize i musozi kuko bo nta telefoni bari bafite batanga amakuru, abatabaye baje baramushakisha baramubura, barataha.”

Yakomeje avuga ko kuri Cyumweru bagarutse bakomeza gushakisha, abasore bazi koga baribira umurambo we bawusangamo mu ma saa saba z’amanywa.

Ati: “Icyatubereye amayobera ni uko muri icyo gikapu cye twasanzemo inkweto za bodaboda, akajipo k’umwana gashaje, igice cy’itegura, ipantalo n’ishati bishaje, agasafuriya gato karimo agafu gake ka kawunga, ikibiriti, akantu kameze nk’akabuye n’igitenge. Ntituzi icyo bisobanuye cyangwa icyo bari kubikoresha muri ayo masengesho.”

Avuga ko aha hantu binjira bajya muri iki kizenga cy’amazi ari habi cyane, bigaragaza ko kuhagirira impanuka yavamo urupfu byoroshye cyane kuko n’ibibuye bihari kubinyereraho ukagwa muri icyo kizenga bishoboka cyane, bagasaba Ubuyobozi bw’uyu Murenge kuhahoza ijisho bugakumira abaza gusengeramo, cyane cyane ko bahaza ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, nk’uko n’aba bari babigenje, bahaza mu ma saa munani z’amanywa.

Imvaho Nshya yashatse kumenya icyo abanyamadini n’amatorero bavuga ku gusengera ahantu nk’aha, ivugana na Rév. Habineza Emmanuel, umushumba w’itorero EMLR paruwasi ya Rubengera, avuga ko basanzwe babuza abayoboke babo gusengera ahatemewe.

Ati: “Ntitubuza abantu gusenga ariko bakwiye gusengera ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga. Si ngombwa kwinjira mu bitare, mu masumo, mu bizenga by’amazi cyangwa mu mahwa n’amashyamba y’inzitane ngo ni bwo Imana ikumva. No mu nzu iwawe yakumva utagombye kwibabaza ushyira ubuzima bwawe mu rupfu.”

Avuga ko bagiye kurushaho gukangurira abakirisito babo gusengera ahadateza ibibazo ubuzima bwabo, bakajya basengera mu nsengero zemewe cyangwa mu ngo zabo, n’ahandi hadateza akaga kuko ahateza akaga atari ho habonekera ibisubizo by’amasengesho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma, abo bagore batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza.

Ati: “Bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rubengera mu rwego rw’iperereza.”

Yasabye abaturage kwirinda gusengera aho baba bameze nk’abiyahura kuko atari bwo Imana yabumva, abanyamadini n’amatorero bakarushaho kubikangurira abo bayoboye kugira ngo imfu nk’izi zirindwe.

Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA