Kawa yahindutse inzira njyabukire ku bahinzi bo mu Gisaka
Ubukungu

Kawa yahindutse inzira njyabukire ku bahinzi bo mu Gisaka

Imvaho Nshya

April 15, 2022

Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rurambyemo mu bicuruzwa byoherezwa hanze byinjiriza igihugu amadovize akagera no ku muhinzi wibereye iyo mu nguni enye z’igihugu.

Ku bahinzi ba Kawa no mu Karere ka Kirehe, mu gice kizwi nko mu Gisaka, by’umwihariko mu Mirenge ya Gatore na Musaza, bavuga ko ikawa yahinduye ubuzima bwabo, bamwe biyukabiye inzu abasore binjiza amafaranga ndetse n’abakobwa yababereye inzira yo kwikura mu bushomeri kubera imirimo bakuye mu kazi ko gutunganya Kawa.

Babitangaje ubwo Uruganda rwa Gisaka Trading Ltd rwatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kwakira umusaruro wa Kawa mu isizeni ya 2022.

Byiringiro Enock ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Gatore, Akagari ka Curazo, twahuye ageze ku ruganda rwa Gisaka ahetse ibilo bibarirwa mu 170 by’igitumbwe cya kawa.

Avuga ko uyu ubaye umwaka wa Gatandatu atangiye guhinga ibiti bya Kawa, arebeye kuri se wayoboraga uruganda rwa kawa akabona uko icyo gihingwa kimuteje imbere, nawe ahitamo kukirundukiramo.

Yagize ati, “Mfite ibiti 2000, nabiteye mfite imyaka 17 ubu ibirimo kwera ni 800. Uyu ni umwaka wa kabiri nsaruye kuko izo mfite nkuru zifite imyaka 5.

Ayo nashoyemo nayakuyemo kandi mpora nshoramo kugira ngo nyikorere neza. Kuva nahinga ikawa niyubakiye inzu yanjye, ubu ntaha uwanjye nta kibazo.”

Uwizeyimana Esperance, ni umukobwa w’inkumi uri mu myaka 20, avuga ko kuva mu 2019 ikitwa ubushomeri bakibagiwe kuko umunsi ku munsi abarirwa amafaranga akura mu kazi ko kujonjora kawa ku ruganda rwa Gisaka.

Agira ati, “Njya kuzamo hano nari ndetse kwiga ndavuga nti aho kugira ngo nicare mu rugo byaba byiza nje kwaka akazi nkagira icyo nkora. Gukora mu ikawa byaramfashije cyane, kuko nari maze kuva mu ishuri nta gishoro nari mfite ariko nize imyuga yo kudoda imyenda mbikesha hano ku mafaranga baduhemba, ubu tuvugana nintagira imbogamizi nshobora kuzaguramo imashini idoda.”

Umuyobozi w’uruganda rwa Gisaka Trading Ltd, Bizimungu Philemon, avuga ko bakoresha abakozi bagera kuri 400 mu mwero w’ikawa, (sizeni) muri bo 350 ni abakobwa n’abagore abandi 50 ari abasore n’abagabo.

Umuyobozi w’uruganda rwa Gisaka Trading Ltd, Bizimungu Philemon

Asobanura ko rumaze guhindura ubuzima bwa benshi kandi bagikeneye abandi bakozi, cyane ko buri mwaka umusaruro wa kawa bakira ugenda wiyongera uko abaturage bitabira kuyihinga.

Akomeza agira ati, “Abo twahinduriye ubuzima ni benshi kuko dukorana n’abahinzi ba kawa bagera ku 1050, bose bishyura mituweli, bari no mu bwizigame bwa Ejo Heza. Abenshi bakora hano mu ruganda twababumbiye hamwe tubakorera umurima wa kawa w’icyitegererezo wa Hegitari 2 wa miliyoni 2.5, ubu umwaka utaha ziraba zitangiye kwera, nibatangira gusarura duteganya ko uwo musaruro uzajya wiyongera ku mushahara bahembwa.”

Bizimungu yaboneyeho kugaragariza akarere ko uruganda rufite imbogamizi y’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kuko ugera ku ruganda ari uwa Monophase, ufite intege nke, utakatsa imashini zitonora kawa bigatuma batagura ibikorwa by’uruganda cyane ko bashaka no kujya batunganya kawunga iva mu bigori kuko igice uruganda rurimo hera cyane icyo gihingwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste yaboneyeho gusaba abahinzi ba kawa kumva ko kawa yabo ari ikirombe nk’ibindi birombe by’agaciro, ikarushaho kubahindurira ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste

Ati, “Turavuga ngo kawa ni nk’ikirombe kiba kiri mu mudugudu, abaturage rero basabwa kukitaho, kuva mu gutegura ingemwe zo guhinga, kuzitera, ifumbire, gukorera ikawa bayibagara, kuyisarura, kugeza mu kuyitunganya nk’uko birimo gukorwa hano mu ruganda.  Umuturage iyo akoze ibyo hasigara inshingano z’ubuyobozi zo kumushakira isoko no kureba ibiciro byiza kugira ngo acuruze neza no kurinda ikawa kugira ngo amafaranga abonetse aze ahindura ubuzima bw’umuturage”.

Ku mbogamizi y’umuriro, Vice Meya yijeje uruganda ko bagiye kubikorera ubuvugizi, uruganda n’abaturanye narwo bakabona umuriro ufite ingufu, Triphase, mu buryo bwihuse mu rwego rwo gushyigikira ishoramari n’ibikorwa remezo biteza imbere umuturage.

Amafoto

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA