Kayonza: Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira n’abiciwe hafi yaho
Amakuru

Kayonza: Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira n’abiciwe hafi yaho

HITIMANA SERVAND

April 18, 2026

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’ubw’Akarere ka Kayonza bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Ruramira kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Mata ahagarutswe ku bugome bwabereye muri aka gace bigizwemo uruhare n’abari abayobozi ba za komini na segiteri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred yagaragaje ko abiciwe muri ibi bice barimo abazaga bahahungiye ariko bakahicirwa abandi bakajugunywa mu cyuzi ari bazima.

Kuri ubu imibiri isaga 1300 yakuwe muri iki cyuzi no mu bice bihakikije iruhukiye mu Rwibutso rwa Nkamba.

Kurumusange Andre wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragaje uko bahindutswe mu kanya gato n’abaturanyi bakicwa n’abo bari baziranye.

Ati”Urunturuntu njye natangiye kurubona mu 1993 aho twabwirwaga amagambo y’uko bene wacu batazadusanga, aha bavugaga Inkotanyi. Jenoside itangiye mu 1994 twabanje gukeka ko hari abagifite umutima bakatugirira impuhwe.

Ndibuka umubyeyi wanjye yasabye umuturanyi kumuhishira umwana nibura we akazarokoka ariko baramuhakanira burundu. Nakomeje kwihisha ariko numva, nanabona abo batsinda hafi yanjye abandi bakajya kubaroha mu cyuzi.”

Mu gihe gito twamaze inkotanyi zikagera inaha, hari hishwe benshi kubera imbaraga zashyizwemo na ba Burugumesitiri Senkware Celestin wa Kayonza na konseye Gakwavu.”

Mu buhamya bwa Kayitaramirwa Sylvia wajugunwe muri icyo cyuzi ariko akaza kurokoka, yavuze ko bamwiciye ababyeyi imbere ndetse akarohwa muri iki cyuzi ahambiriye gusa Imana ikamurinda agakurwamo n’umwe mu Nterahamwe wavugaga ko nakura azamushaka akamubyarira abana b’Abahutu.

Ati:”Banjugunyemo mpambiriye amaboko n’amaguru bampambiraho amabuye rimwe mu gituza irindi mu mugongo, nacubiye rimwe nsubira hejuru Interahamwe yari ihageze iravuga iti kuki mwishe umuzungu, aroga ankuramo arampambura ankandagira ku nda nduka amazi nari nasomye antwara iwe ndahaba kugeza Inkotanyi zihageze.”

Yongeyeho ko byamugoye kuba mu rugo rw’uwo mugabo witwaga Iyakaremye kuko yari Interahamwe ikomeye ndetse iwe akaba ari ho Interahamwe zazaga kurira zigamba ibyo zimaze gukora.

Uhagarariye Umuryango uharanir Inyungu z’Ababarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace yagaragaje ko mu myaka 32 ishize icyizere cy’ubuzima cyagarutse.

Ati:”Umunsi nk’uyu twongera gushima inshuti zacu zitwa Inkotanyi. Mu bibazo byinshi, zihara ubuzima ziradutabara. Dufitanye igihango gikomeye. Leta yari yadutanze, abaturanyi baradutererana,ni bo bonyine bateye intambwe baza kuturokora. Icyo gihango turakizirikana”.

Umunyamababanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne yahumurije abarokotse ashimangira ko igihugu cyafashe icyerekezo kizima cyo guca amacakubiri.

Ati:”Ntabwo ubuyobozi bwiza dufite uyu munsi bwajenjekera na gato umuyobozi wagaragaraho amacakubiri n’ingengabitemerezo ya Jenoside nk’abo twagiye twumva babikoresheje barimbura abo bari bashinzwe. Muhumure kandi mukomere. Urubyiruko namwe mwigire kuri aya mateka muharanire kurwanya ikibi kugira ngo ejo muzabe mu gihugu kizira amacakubiri.”

Mu mwaka wa 2019 iki cyuzi cya Ruramira cyarakamijwe hagamijwe gukuramo imibiri yajugunywemo aho nyuma y’umwaka, muri Kamena 2020 hari hamaze kuvanwamo imibiri 218 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahajugunywe.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza yashimye Inkotanyi zabatabaye batereranwe n’abayobozi n’abaturanyi babo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intera y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne yijeje abarokotse ko bafite ubuyobozi bwiza butakemera ko Jenoside yakongera kuba ukundi
Mu 2019 icyuzi cya Ruramira cyarakamijwe kugira ngo hakurwemo imibiri y’abajugunywemo ishyingurwe mu cyubahiro habonekamo igera kuri 218

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA