Kayonza: Yafatanywe urumogi arangura n’abarukura muri Tanzania
Amakuru

Kayonza: Yafatanywe urumogi arangura n’abarukura muri Tanzania

Imvaho Nshya

August 15, 2023


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi Nzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza, yafashe umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, wari utwaye kuri moto ibilo 15 by’urumogi ahishura ko arugura n’abarukura muri Tanzania. 

Yafatiwe mu Mudugudu wa Kagoma, Akagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego yerekeza aho atuye mu Kagari ka Karambi mu rukererera rwo ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe n’abapolisi bari bari mu kazi. 

Yagize ati: “Mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe, ni bwo abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano mu Kagari k’Isangano, bahagaritse moto yari atwaye ifite pulake Nomero RC 257V, barebye umufuka yari ahetse basangamo ibiyobyabwenge by’urumogi rupima Ibilo 15 ni ko guhita afatwa.”

Yavuze ko yari arukuye aho afite inzu yagize ububiko bwarwo mu Kagari k’Isangano, nyuma yo kurugura n’abaruvana muri Tanzania, akaba yari agiye kurugurishiriza aho atuye mu Kagari ka Karambi.”

SP Twizeyimana yaburiye abagikomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko hazakomeza gukorwa imikwabu yo kubafata, asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego mu kubirwanya batanga amakuru ku bantu bose babicuruza kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Hamwe n’ibyo yafatanywe uwo mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ndego kugira ngo hakomeze iperereza.

Iteka rya Minisiteri y’Ubuzima No. 001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge, rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA