Umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Kenya, King Kaka yashyize hanze amashusho yemewe y’indirimbo nshya yise “Back to Business”, avuga ko ari ubutumwa ko yongeye gutangira urugendo rushya mu buhanzi yise “Year of the Pen”.
Ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2026, mu itangazo ryatangajwe n’umuhuzabikorwa ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya kompanyi ya Universal Music Group East Africa, Pauline Munala uwo muhanzi abarizwamo hagaragajwe ko batangaje ko King Kaka yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Back To Business’.
Indirimbo “Back to Business” igaruka ku rugendo rwa King Kaka rwo kuva yashyira hanze alubumu ya mbere mu 2008, ndetse n’uburyo yagiye ahindura imikorere n’imisusire y’ubuhanzi mu myaka yagiye ikurikiyeho.
Iyi ndirimbo kandi igaragaza intangiriro nshya ishingiye ku kwandika amagambo akomeye kurushaho, kunoza uburyo atondetse, amashusho meza ndetse no kugira icyerekezo gihamye mu buhanzi bwe.
King Kaka yashimangiye ko ikaramu iri ku isonga, akoresha iyi ndirimbo mu gutangaza ko yongeye kugaruka mu ruhando rw’umuziki afite intego, imbaraga n’icyizere bishya.
Yagize ati: “Kuva mu 2008, nagiye nkura mu byiciro bitandukanye by’ubuzima n’ubuhanzi bwanjye. ‘Back to Business’ ni ukugaruka ku ikaramu mfite amasomo yose nakuye muri izo ntambwe. Uburyo bwo kwandika, gufata amashusho, uko ngeza ibihangano byanjye ku bakunzi banjye ndetse n’imikorere muri rusange byose byongeye kubakwa.”
Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza King Kaka nk’umuhanzi wagarutse afite ubushobozi busesuye bwo kuyobora no kugenzura ibyo akora mu buhanzi. “Back to Business” yamaze gushyirwa ku murongo w’indirimbo zishobora gucurangwa kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.

