Kigali: Bafungiwe gukinisha abana filimi z’urukozasoni no kizikwirakwiza
Amakuru

Kigali: Bafungiwe gukinisha abana filimi z’urukozasoni no kizikwirakwiza

Imvaho Nshya

August 1, 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka youtube.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ivuga ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. 

Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA