Kigali: Ibihugu 15 birigira hamwe kurinda abagore n’abana iyicarubozo mu magororero
Imibereho

Kigali: Ibihugu 15 birigira hamwe kurinda abagore n’abana iyicarubozo mu magororero

ZIGAMA THEONESTE

June 24, 2026

Abahagarariye ibihugu 15 byo ku Mugabane wa Afurika bateraniye i Kigali mu Nama ya Kane y’Ihuriro Nyafurika ry’Inzego z’Igihugu zishinzwe gukumira iyicarubozo (ANPMN), baganira ku buryo bwo kurushaho kurinda no gukumira abagore n’abana bari ahafungirwa abantu iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026, iri kubera i Kigali aho yitabiriwe n’abayobozi ba za Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu, inzego z’igihugu zishinzwe gukumira iyicarubozo n’impuguke mu burenganzira bwa muntu zaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Abagore n’abana bari ahafungirwa abantu: Uburyo inzego z’Igihugu zishinzwe gukumira iyicarubozo zakoresha bwita ku ihame ry’uburinganire no ku nyungu z’umwana.”

Iyi nama igamije gutanga urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku gukumira iyicarubozo, kurinda uburenganzira bw’abari mu magororero, no gushimangira imikorere y’inzego zirengera uburenganzira bwa muntu hirya no hino muri Afurika.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zigamije kubungabunga uburenganzira bw’abagore n’abana bari mu magororero, cyane cyane binyuze mu mavugurura y’amategeko na politiki zita ku byiciro byihariye.

Yagize ati: “Iyi nama iraduha amahirwe yo gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu no kurebera hamwe ibisubizo byafasha gukemura ibibazo bikigaragara. Abagore n’abana ni ibyiciro bisaba kwitabwaho by’umwihariko kubera imiterere n’ibyo baba bakeneye.”

Yakomeje avuga ko gufata neza abagore n’abana bafunzwe bidakwiye gufatwa nk’inyungu z’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’iterambere ry’ubutabera n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

Mbonera yibukije ko u Rwanda rwashyizeho politiki y’ubutabera bushingiye ku kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abana bagonganye n’amategeko, aho hibandwa ku kubafasha gukosora imyitwarire no kongera kubahuza n’imiryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Iyo politiki yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu 2022, ikaba yarashyizweho hagamijwe kugabanya umubare w’abana bafungwa no kubafasha kongera kwisanga mu buzima busanzwe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko insanganyamatsiko y’iyi nama ije ikenewe kuko ahantu henshi hafungirwa abantu muri Afurika hagiye hubakwa hitawe cyane ku bagabo, nyamara abagore n’abana bafite ibyo bakenera byihariye.

Yagize ati: “Iyo tugenzuye amagororero tureba niba abagore n’abana bahabwa serivisi zihariye zijyanye n’ubuzima bwabo, isuku, ubuvuzi n’ubundi burenganzira bw’ibanze. Ibyo ni byo bituma tumenya niba amahame y’uburenganzira bwa muntu yubahirizwa.”

Yagaragaje ko u Rwanda rufite amagororero abiri yihariye agororerwamo abagore ari yo aya Nyamagabe na Ngoma, ndetse n’igororero rya Nyagatare ryagenewe abana bagonganye n’amategeko kandi uburenganzira bwabo burubahirizwa uko bikwiye.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko mu igenzura ikora harebwa by’umwihariko niba abagore batwite n’abonsa bahabwa ubufasha bukwiye, abana babana na ba nyina bafite ubuzima bwiza, ndetse niba abagororwa bose babona serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi, isuku n’imibereho iboneye.

Perezida w’Ihuriro ry’Inzego zo mu Bihugu  by’Afurika mu kurwanya iyicarubozo ahantu hafungirwa abantu, Amina Bouayach yashimangiye ko iyo nama igiye gufasha ibihugu gusigasira uburenganzira bwa muntu mu buryo buboneye.

Yagize ati: “Ni byiza njyewe na bagenzi banjye twahuriye hano mu gushaka ibisubizo bifasha Umugabane w’Afurika binyuze muri Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu, aho bareba umwihariko wa buri gihugu bakaba bawigiraho kugira ngo bibe igikorwa gihuriweho”. 

Mu Rwanda, abana bavukira cyangwa babana na ba nyina mu magororero bemererwa kubana na bo kugeza bagejeje ku myaka itatu, nyuma bagasubizwa mu miryango yabo cyangwa bagahabwa imiryango ibarera.

Abitabiriye iyi nama bitezweho gutanga imyanzuro izafasha ibihugu bya Afurika kurushaho kunoza uburyo bwo gukurikirana ahafungirwa abantu no guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abana bari mu maboko y’inzego z’ubutabera.

Imibare igaragaza ko ikibazo cy’uburenganzira bw’abagore n’abana bari mu magororero gikwiye kwitabwaho by’umwihariko. Nk’uko imibare iheruka ibigaragaza, abagore bagize 6.5% by’abafunzwe bose mu Rwanda, mu gihe abana bari munsi y’imyaka 18 bagize 0,7%.

Mu rwego rwo kubaha uburenganzira bwihariye, u Rwanda rufite amagororero abiri yihariye agororerwamo abagore ari yo Ngoma na Nyamagabe, ndetse n’igororero rya Nyagatare ryagenewe abana bafite hagati y’imyaka 14 na 18.

Abayobozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko n’ubwo abagore n’abana bagize umubare muto mu bafunzwe, ari bo bakunze kugira ibikenerwa byihariye bisaba ko inzego zishinzwe gukumira iyicarubozo zibitaho cyane kurushaho.

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Mbonera Théophile yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere kurwanya iyicarubozo mu magororero
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yagaragaje ko abagore n’abana mu magororero ari abo kwitabwaho by’umwihariko
Inzego zitandukanye za Afurika zirimo kurebera hamwe uburyo bwo gukumira iyicarubozo rikorerwa abagore n’abana bari ahafungirwa abantu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA