Kigali: Ibitaramo by’umuco ngarukakwezi byanejeje ababyitabiriye
Imyidagaduro

Kigali: Ibitaramo by’umuco ngarukakwezi byanejeje ababyitabiriye

MUTETERAZINA SHIFAH

May 16, 2026

Itorero indatirwabahizi ry’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali batangije ibitaramo ngarukakwezi bitishyuza muri gahunda yo guhindura Kigali igicumbi cy’imyidagaduro ishingiye ku muco, kandi byanejeje ababyitabiriye.

Ni ibitaramo byabimburiwe n’icyabaye mu ijoro ry’itariki 15 Gicurasi 2026, aho cyaranzwe no kubyina indirimbo zitandukanye zibyinirwa mu itorero zigaruka ku muco gakondo, gucuranga inanga yacuranzwe n’umukirigitananga Nzayisenga Sophie.

Mu bandi bataramye harimo itsinda ry’abapansiyone ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zizwi nka karahanyuze, abana bakiri bato bavuze ibigwi by’u Rwanda n’inkomoko ya Kigali n’andi matsinda yakoze imyiyereko irimo ibigezweho.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko impamvu yo gutegura ibitaramo bya ‘Kigali dutarame’ bitishyuza ari mu rwego rwo kugira ngo abantu b’ingeri zose bisangemo.

Yagize ati: “Twatangiranye n’igitaramo ‘Kigali Dutarame’ cyishyuza ariko ntabwo twajya duhora dukora ibitaramo byishyuza gusa kubera dutegura gahunda z’Umujyi cyane cyane izijyanye n’umuco dutegurira abantu bose kandi icyo twifuza cyane ni uko Kigali ihinduka umujyi w’umuco.”

Akomeza agira ati: “Twifuza ko abatembera n’abatuye Umujyi wa Kigali cyane cyane abanyamahanga bajya bagira ahantu bajya bakabona ndetse bakiga umuco wacu, ari yo mpamvu nyamukuru y’ibyo bitaramo.”

Bamwe mu bitabiriye ibyo bitaramo bavuga ko baje batabiteguye ariko mu by’ukuri bamaze kubigeramo bizihiwe bakananirwa gukomeza nkuko bisobanurwa na Tuyisenge Fabrice.

Ati: “Nk’umusore nari ngiye gushaka aho mfata kamwe ngo mbe nduhuka mu mutwe kuko icyumweru kiba ari cyose, nkirimo gushakisha aho njya na bo tujyana mba nyuze hano muri ‘car free zone’ nsanga hagezweho abanyamideri mbona ni byiza ndahaguma kandi nanezerewe pe ahubwo ibitaramo nk’ibi bijye bihoraho.”

Umutoni Christa yagize ati: “Biratangaje uko nisanze aha hantu, kuko nari mvuye mu Mujyi maze gukora ibyangenzaga nzamuka nje kwicara ngo nduhukeho gato ubundi nkomeze nsanga byashyushye ni ko kuza ariko nahungukiye uko umutobe wakorwaga, ahubwo ntabe ari njye uzongera kuyoberwa aho byabereye.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali akomeza avuga ko impamvu batibanda gusa ku muco ahubwo bakavangamo n’imbyino zigezweho, kumurika imideri n’ibindi kugira ngo abakiri bato babyibonemo.

Ati: “Muri gahunda yo kubakundisha umuco bisaba ko bihera ku bana nkuko byagaragaye ku bana babyinnye bakanavuga imivugo, ikindi n’abatari abana ariko batamenyereye iby’umuco nyarwanda twabishyize aho babibona banitambukira hari ubwo uhahagarara umwanya muto ukabona biryoshye ugahita ubikunda.”

Biteganyijwe ko ibitaramo ngarukakwezi bizajya biba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi kandi bikaba biteganyijwe ko bizajya bigera hirya no hino mu bice bigize Umujyi wa Kigali.

Mu kurinda umuco gucika, itorero Indatirwabahizi ritoza abana kujya mu ngamba
Kujya muri icyo gitaramo ni ubuntu kugira ngo bifashe abifuza kumenya umuco batishyuye
Hagaragajwe uko Abanyarwanda bengaga umutobe
Abanyamahanga bishimiye kureba imbyino gakondo z’u Rwanda n’umuco muri rusange
Umukirigitananga Nzayisenga Sophie yizihiye abamuroraga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA