Umuhanzi Kivumbi King yateguje abakunzi b’umuziki we ko bazasoza umwaka abataramiye mu gitaramo kizabafasha gusoza umwaka bizihiwe n’umuhanzi bakunda asezeranya ko andi makuru azayatangaza vuba.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kivumbi yasangije abasangiza integuza y’icyo gitaramo ku mugoroba w’itariki 22 Ukwakira 2026, avuga ko yiteguye kubarataramira ari umwe gusa. Yanditse ati: “Ijoro rimwe, One Badman (izina yiyise mu kwivuga ibigwi) vuba aha ndabamenyesha aho bizabera.”
Kuri iyo nteguza yagaragaje ko icyo gitaramo cya Kivumbi kizategurwa na Kompanyi ya Intore Entertainment imaze kubaka izina mu gutegura ibitaramo bisiga urwibutso rudasibangana mu bitekerezo by’abakunzi b’umuziki mu Rwanda.
Kivumbi agiye gukora igitaramo kinini nyuma y’uko mu 2024 mwaka wa yakoze ibitaramo bitandukanye mu bihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa, u Budage na Pologne, ahura n’abakunzi be batuye muri Abby bihugu.
Muri Gicurasi 2024, Kivumbi yashyize hanze alubumu yise ‘Ganza’, igizwe n’indirimbo 12. Ni Alubumu yakoranyemo n’abahanzi barimo Riderman, Mike Kayihura, Joshua Baraka, Nviiri The Storyteller na A Pass.
Zimwe mu ndirimbo ziyigize harimo “Selfish”, “Muhorakeye”, “Angel & Demon”, “Street”, “Captain”, “Wait”, “Wine”, “Hanze”, “Nzakomeza”, “Bryson Tiller”, “Impamvu” na “Intro”.
Biteganyijwe ko Kivumbi King azataramira abakunzi be tariki 27 Ukuboza 2026, akaba yanagaragaje ko aho bizabera n’uburyo amatike yagurwa bizatangazwa vuba.

