Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga ya “Olympic Solidarity”, taliki 22 Ukwakira 2022 hateguwe irushanwa rikinirwa mu Biyaga “RSF Open Water Swimming Championship 2022”.
Iri rushanwa ryabereye i Karongi ku Kiyaga cya Kivu rikaba ryari mu rwego rwo gushaka abakinnyi bakiri bato bafite impano kugira ngo bazategurwe bazitabire imikino Olempike y’urubyiruko izabera i Dakar muri Senegal muri 2026 “Youth Olympics Games 2022”.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandukanye arimo Cercle Sportif de Kigali, Cercle Sportif de Karongi, Rwesero SC, Muhazi Canoe SC, Les Dauphins SC, Mako Sharks SC, Vision JN SC, Rubavu SC na Gisenyi BB.
Abahatanye bari mu byiciro bitandukaye by’imyaka guhera ku myaka 12, 14, 15, 17 na 18 kuzamura mu bahungu n’abakobwa. Bakaba barasiganwe muri metero 800, 1000, ibihumbi 3 n’ibihumbi 5.
Mu bafite imyaka hagati ya 12 na 14, mu bahungu, Byiringiro Christian ufite imyaka 14 akaba akinira ikipe ya CS Karongi ni we witwaye neza akaba yarakinnye mu cyiciro cyo gusiganwa metero 800 n’ibihumbi 3.
Muri metero 800 yabaye uwa mbere akoresheje iminota 13 n’isegonda rimwe (13’01”) naho muri metero ibihumbi 3 aba uwa mbere akoresheje iminota 38 n’amasegonda 42 (38’42”).

Muri iki cyiciro cy’abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 14, Mugwaneza Jean Bosco ukinira Vision JN (Rubavu) muri metero 1000 yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 17 n’amasegonda 17 (17’17”).
Mu bakobwa, Uwurukundo Ruth na we ufite imyaka 14 y’amavuko akaba akinira ikipe ya Rubavu SC ni we witwaye neza aho muri metero 800 yabaye uwa mbere akoresheje iminota 19 n’amasegonda 54 (19’54”).

Muri rusange nyuma yo guteranya amanota, ikipe ya CS Karongi ni yo yitwaye neza.
Nyuma y’iri rushanwa, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu akaba anashinzwe Tekinike muri RSF, Rukundo Patrick yavuze ko muri rusange irushanwa ryagenze neza nubwo hari hashize igihe kinini ridakinwa. Yakomeje avuga ko babonye abana bakiri bato bashoboye uyu mukino igisigaye ari ukubafasha kugira ngo bazamure urwego rwabo bashakiwa amarushanwa menshi.
Visi Perezida wa RSF, Uzabakiriho Innocent yatangaje ko hari abana babonye ariko ibikorwa byo gushakisha abafite impano bizakomeza kugira ngo bagire umubare munini ubundi bakomeze kubafasha nyuma bazaserukire igihugu.
Umutoni Salama, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko iri rushanwa ryari rigamije gushaka abana bafite impano ngo bategurwe. Yakomeje avuga ko iki cyari icyiciro cya mbere ariko hazakomeza n’ibindi byiciro harimo n’ahazahuzwa amashuri kugira ngo haboneke abana benshi bakurikiranwe hazavemo abazitabira imikino Olempike y’urubyiruko muri 2026.

Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” ushinzwe amashyirahamwe y’imikino, Habyarimana Florent yatangaje ko bashyigikiye igikorwa nk’iki kuko basanze kugira ngo umukinnyi aserukire igihugu ku rwego mpuzamahanga agomba gutegurwa byibura hagati y’imyaka itatu n’ine.

Yakomeje avuga ko ubu ikirimo gukorwa ari ugushaka aba bakinnyi bafite impano ubundi bakazatozwa bihagije, bagashakirwa amarushanwa ubundi mu myaka 4 bakazaba bakomeye.
Biteganyijwe ko igikorwa nk’iki kizakomeza mu Kuboza 2022 ahazaba irushanwa ryo gushaka impano mu cyiciro cy’amashuri, iri rushanwa rizabera muri Green Hills Academy.





