NBA Draft 2026: Nate Ament ukomoka mu Rwanda yerekeje muri Milwaukee Bucks
Amakuru

NBA Draft 2026: Nate Ament ukomoka mu Rwanda yerekeje muri Milwaukee Bucks

SHEMA IVAN

June 24, 2026

Nate Ament ufite nyina w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe na Miami Heat ariko akomereza muri Milwaukee Bucks muri ‘NBA Draft’ za 2026. 

Ibi birori byatangiye  mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, mu cyiciro cya mbere cyabereye muri Barclays Center i New York. Uyu mwaka zigizwe n’abakinnyi 60 bazatoranywa mu byiciro bibiri, aho icya nyuma kizaba mu rukerera rwo ku wa Kane.

Uku gutoranya “Draft”, gukorwa n’amakipe yose yo muri NBA uko ari 30, aho buri imwe itoranya umukinnyi hagendewe ku mwanya yasorejeho muri shampiyona ishize.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 wakiniraga Kaminuza ya Tennesse, yatoranyijwe n’Ikipe ya Miami Heat muri iki cyiciro cya mbere ari uwa 13, atangwa muri Milwaukee Bucks.

Uyu mukinnyi uheruka mu Rwanda muri Kanama 2025 yaserutse yambaye ikoti ryanditsemo Visit Rwanda.

Nate Ament yakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’.

Ament yagize umwaka mwiza w’imikino wa 2025/26, aho abarirwa gutsinda amanota 16,7, no gukora rebound esheshatu nibura kuri buri mukino.

Icyo gihe yakiniraga Ikipe ya Tennessee Basketball ibarizwa muri Shampiyona ya Kaminuza muri Amerika (NCAA), inazwiho kuzamura impano zikomeye muri Basketball.

Umukino yatsinzemo amanota menshi mu rugendo rwe rwo gukina ni uwo bahuyemo na Oklahoma agatsindamo amanota 29 ku wa 18 Gashyantare 2026.

Mu 2025 Nate Ament yashyizwe ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika.

Nate Ament aheruka gusura u Rwanda, yakirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA