Koga: Hatoranyijwe abana 30 bafite impano bazategurwa bakazaserukira u Rwanda

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Koga: Hatoranyijwe abana 30 bafite impano bazategurwa bakazaserukira u Rwanda

Imvaho Nshya

December 11, 2022

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda  ku nkunga ya “Olympic Solidarity” binyuze muri gahunda yo gutegura abakinnyi bakiri bato “Youth Athlete Development Programme 2021-2024” habaye igikorwa cyo gutoranya abana  bafite impano kurusha abandi mu mukino wo Koga ”Swimming”.

Aba bana bafite hagati y’imyaka 12 na 14  bakaba bagomba gukomeza gukurikiranwa kugira ngo bazaserukire u Rwanda  mu mikino y’Afurika y’urubyiruko izabera muri Lesotho muri 2024 ndetse n’imikino Olempike y’urubyiruko izabera muri Senegal muri 2026.

Igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano cyabereye muri Green Hills Academy i Nyarutarama taliki 10 Ukuboza 2022 ahari hitabiriye  abana 96 baturutse mu makipe 8 ari yo  Mako Sharks (Gasabo), Rwamagana SC, Les Daulphins SC (Gasabo), CS Karongi, VJN SC (Rubavu), CSK (Nyarugenge), Aqua Wave SC (Gasabo) na Rwesero SC (Gicumbi).

Aba bana nyuma yo kurushanwa mu byiciro bitandukanye, hatoranyijwe 30; abakobwa 16 n’abahungu 14.

Umunyamabanga  Mukuru wa  RSF,  Bazatsinda James  yatangaje ko bishimiye iki gikorwa kuko byerekanye ko hari impano  mu gihugu hose mu mukino wo Koga icyari cyarabuze ari aho kwigaragariza.

Umunyamabanga  Mukuru wa  RSF,  Bazatsinda James 

Akomeza avuga ko nyuma  gutoranya aba bana bagiye kubakurikirana bazamure urwego rwabo kugira ngo bazageze igihe cyo guserukira u Rwanda bahagaze neza bityo bazitware neza baheshe ishema igihugu.

Kajugiro Fidele Sebalinda ushinzwe iterambere rya Siporo muri Komite Olempike y’u Rwanda, yatangaje ko igikorwa cyagenze neza. Yakomeje avuga ko iki cyari icyiciro cya kabiri cy’amajonjora aho icya mbere cyabereye i Karongi ahatoranyijwe abana boga mu kiyaga.

Kajugiro yavuze ko  bazakomeza gufatanya na RSF mu gukurikirana aba bana kandi bizera ko bizagera  muri 2026 hari abakinnyi bashobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Icyiciro cya mbere cyo gushaka abana bafite impano mu gusiganwa mu Biyaga “Open Water” cyabereye i Karongi  taliki 22 Ukwakira 2022 ahatoranyijwe abana 2.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA