Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20
Imyidagaduro

Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20

MUTETERAZINA SHIFAH

September 29, 2026

Korali Harmon ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Rubona, yongeye gukora mu buryo bugezweho indirimbo yayo ‘Amatunda’, yahimbwe mu myaka isaga 20 ishize ikaba yarigaruriye imitima y’abatari bake.

Abagize iyi korali bavuga ko bahisemo kuyisubiramo kugira ngo ubutumwa bwayo bukomeze kugera ku bantu benshi, mu gihe banashaka kuyihuza n’igihe indirimbo zigezweho zicurangwamo, ariko ikomeza umwihariko wayo wo kudasaza.

Korali Harmon yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu 1998, mu cyahoze ari Paruwasi ya Rubona, mu Karere ka Rubavu. Ibi bivuze ko kugeza ubu imaze imyaka 28 ikora umurimo w’Imana inyuze mu ndirimbo.

Perezida wa Korali Harmon, Tubanambazi Théoneste, yabwiye Imvaho Nshya ko igitekerezo cyo gusubiramo ‘Amatunda’ cyaturutse ku cyifuzo cyo kubungabunga ubutumwa bw’iyi ndirimbo no kurushaho kuyitunganya mu buryo bujyanye n’igihe.

Yagize ati: “Tuyirimba bwa mbere hari 2006 ari amajwi gusa, tuyikorera amashusho muri 2008. Twayisubiyemo kugira ngo yongere icurangwe bijyanye n’igihe turimo. Ikindi ni uko twasanze abantu benshi bakiyumva bakaryoherwa, tuyisubiramo kugira ngo n’abatari bayizi barusheho kuyimenya.”

Tubanambazi yavuze ko igitekerezo cyo guhimba ‘Amatunda’ cyaturutse ku gusoma Bibiliya, cyane cyane mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo.

Ati: “Igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyaturutse mu gusoma Ijambo ry’Imana, cyane cyane mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo 2:3. Théopiste, wari usanzwe ahimba zimwe mu ndirimbo Korari Harmon iririmba, amaze gusoma ayo magambo yarafashijwe kandi ayoborwa n’Umwuka Wera ahita ahimba indirimbo mu 2004. Yigishijwe korari mu 2005, hanyuma ijyanwa muri studio mu 2006.”

‘Amatunda’ ni imwe mu ndirimbo Korali Harmon ifata nk’ikirango cyayo, bitewe n’uko yakunzwe n’abayumva ndetse n’uko ikomeje kwakirwa n’abantu n’ubu.

Tubanambazi yagize ati: “Amatunda ni yo dufata nk’irango cya Harmon. Ni indirimbo abantu bose bakunze kandi kugeza ubu iyo tuyiririmbye, abantu bayakira nk’aho ari nshya. Twifuza ko uwayumva wese yakuramo ubutumwa bw’uko Yesu ari umukunzi mwiza. Abari muri we, n’iyo bahura n’ibigeragezo, ababa hafi, akababera byose. Turifuza ko abamaze kumenya Yesu bakomeza kuguma muri we, naho abataramumenya bakamumenya, kuko kugira Yesu ni inyungu, kutamugira ni igihombo.”

Kugeza ubu, Korali Harmon ifite abaririmbyi 103 kandi imaze imyaka igera kuri 28 ikora umurimo w’ivugabutumwa inyuze mu ndirimbo.

Bavuga ko Indirimbo ‘Amatunda’ bayifata nk’ikirango cyabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA