Kwibohora 32: Nyaruguru mu isura nshya y’amahoteli n’ubukerarugendo
Ubukungu

Kwibohora 32: Nyaruguru mu isura nshya y’amahoteli n’ubukerarugendo

BYUKUSENGE Annonciatte

July 3, 2026

Bimwe mu byo Akarere ka Nyaruguru gakomoraho ubukungu ni ubuhinzi n’ubukerarugendo nyobokamana mu Murenge wa Kibeho ku butaka butagatifu, ariko iterambere ry’ubu bukerarugendo ryakomwaga mu nkokora n’ubuke bw’amacumbi ari i Kibeho, iki kibazo kigiye kuba amateka kuko ubu hamaze kuzura hoteli 2 (iya Kibeho na Pacis)  azajya afasha abahagana kubona amacumbi.

Mu myaka myinshi ishize abagana ubu butaka butagatifu mu isengesho bavuga ko bagorwaga no kubona aho kuryama bitewe nuko ku munsi w’isengesho haba hari abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bituma bamwe bacumbika mu Turere duturanye na Nyaruguru ari two Huye, Nyanza na Nyamagabe, ariko Huye ni yo yakiraga umubare munini kurusha utundi Turere.

Iki kibazo kigiye gukemuka ku buryo burambye kuko muri Kibeho hagiye kuzura amahoteli aziyongera ku yari asanzwe, n’abazaruhuka gucumbika kure ya Kibeho bakaba baziyongera. Umukirisitu gatolika wo muri Kenya, Kabunyi Fidelis avuga uko agorwa no kubona icumbi iyo yaje mu isengesho i Kibeho.

Ati: “Ntabwo byoroshye kubona aho umuntu acumbika i Kibeho ku munsi w’isengesho. Mu gihe cy’imyaka 3 maze nitabira isengesho ntabwo ndabona icumbi i Kibeho. Igihe cyose ndara i Huye kandi biba bigoye kubona imodoka ikujyana i Kibeho bitewe n’ubwinshi bw’abantu bahagana.”

Akomeza avuga ko nk’umunyamahanga ari imbogamizi kuko aba adasobanukiwe agace aherereyemo. Ati: “Hari ubwo ducumbika muri Kigali bitewe n’igihe tuhagereye kuko hari abakoresha imodoka kuva i Nairobi kugera i Kigali. Ni urugendo rurerure rusaba ko umuntu aruhuka bihagije. Rero kuryama i Kigali ukongera ugasubukura ku munsi ukurikiyeho biragoye.”

Yongeyeho ko ubwo hoteli zigiye kuzura zizaba zifite ubusitani bwo gusengeramo no kuruhuka igihe umuntu ananiwe ariko adakeneye kuryama, ibi bizabafasha bikazatuma hari abazajya bamara iminsi i Kibeho kuko bazaba bafite aho kuba.

Ubukungu buziyongera ku bakorera ubucuruzi i Kibeho

Abacururiza mu mujyi wa Kibeho by’umwihariko abafite ibicuruzwa bifite aho bihuriye n’ingendo nyobokamana zihakorerwa, bavuga ko bishimiye ko hagiye kuboneka amacumbi yakira abantu benshi kuko bazajya babona ababagana.

Uwamariya Therese ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, uvuga ko iterambere rya Nyaruguru by’umwihariko i Kibeho arizi kuko avuka mu Murenge wa Kibeho akaba ari naho atuye.

Ati: “Nubwo amacumbi ari make, ariko dufite byinshi twagezeho mu myaka 32 ishize. Dufite umuhanda mwiza wa kaburimbo kuhagenda biroroshye. Mbere tutarabona umuhanda abazaga mu isengesho basigaga imodoka i Huye kuko ntibari kubona aho bazinyuza ngo zigere i Kibeho kubera umuhanda mubi.” Akomeza avuga ko ari akarusho kuba amacumbi agiye kwiyongera ku bindi byiza bamaze kugeraho.

Ati: “Nkora ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo nyobokamana. Mu byo ncuruza harimo imyambaro, ishapure, amazi, imitako n’ibindi bitandukanye abemera umubyeyi wacu Bikiramariya bakunda gukenera. Mu minsi isanzwe nshuruza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 15 Frw ku munsi, ariko ku munsi w’isengesho nshuruza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na 150 Frw. Aya nyabona abantu bataraye i Kibeho, igihe bazajya baba baharaye, nzajya mbona menshi.”

Dusabimana Innocent na we ni umukirisitu gatolika akaba n’umucuruzi i Kibeho, avuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho, nubwo umubare munini w’ababagana udahoraho, ariko hoteli zirimo kubakwa nizimara kuzura bazajya babona ababagana buri gihe.

Ati: “I Kibeho tugira amatariki 2 y’umwihariko ari yo taliki 15 Kanama n’italiki ya 28 Ugushyingo. Aya ni ingenzi ni na yo twakiraho abatugana benshi. Kuba habonetse amacumbi menshi turabyishimiye kuko ubucuruzi bwacu na bwo buzatera imbere. Kuri aya mataliki ninjiza amafaranga arenga ibihumbi 140 ku munsi. Ariko indi minsi hari n’ubwo ninjiza ibihumbi 5 ku munsi.”

Kamena isize hoteli 2 zuzuye

Hoteli zigeze ku kigero cya 98% ngo zuzure ni ebyiri ari zo hoteli ya Kibeho na hoteli Pacis yaguye inyubako zayo. Soeur Umutesi Marie Emilienne, umwe mu Benebikira, akaba ari we wari ufite mu nshingano gukurikirana ibikorwa by’imirimo yo kubaka hoteli ya Pacis.

Yabwiye Imvaho Nshya ko bafashe icyemezo cyo kongera ibyumba nyuma yo kubona ko kuba abantu baza gusenga bakabura aho baryama cyangwa baruhukira ari ikibazo.

Ati: “Muri izi nyubako hari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 6 muri buri cyumba. Iki cyumba gifite ubwiherero n’aho gukarabira. Twabikoze nyuma yo gutekereza ko hari abafite amikoro make bashobora kutagira ubushobozi bwo kuryama mu cyumba cyakira umuntu umwe, ariko yishyize hamwe n’abandi na we yabona aho kuryama.”

Soeur Umutesi avuga ko nk’abantu babimburiye abandi mu rugendo rwo kubaka amacumbi y’abasuraKibeho mu myaka hafi 20 ishize, bagomba kuba intangarugero ku bandi bashoramari bashobora gutekereza ko gushora imari mu bukerarugendo i Kibeho ari ukubaka amacumbi ahenze gusa.

Ati: “Twatangiye ari akantu gato kafashaga abantu kubona icyo kunywa n’icyo kurya cyoroheje cyane abagenzi batambuka. Byagiye byaguka kuko abakiliya badusabaga ko twashyiramo nk’ibyo kurya bakwifashisha mu buryo bwihuse by’umwihariko abazaga mu isengesho ntibabonaga ibyo kurya. Twumvise ubusabe bw’abakiliya bigenda bizamuka none tugeze ku rwego rwo gucumbikira abantu basaga 200 kandi twamaze no kwakira ubusabe bw’abazayaryamamo igihe cy’isengesho n’amafaranga twarayakiriye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yagize ati: “I Kibeho twakira abantu bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 200 buri mwaka. Amacumbi ni ikibazo, ariko kirimo kugenda gikemuka. Kamena isize hoteli ya Kibeho na hoteli ya Pacis zuzuye. Turizera ko uyu mwaka ikibazo cy’amacumbi kitazaba gifite uburemere nko mu myaka ishize kuko izi hoteli zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 icyarimwe. Ibi ni bimwe mu byo twishimira twagezeho mu myaka 32 yo Kwibohora.”

Akomeza avuga ko uretse izi hoteli zuzuye, ariko ko hari n’izindi zirimo kubakwa kandi imirimo igeze kure ku buryo igihe cy’isengesho na zo zizaba zaruzuye.

Ati: “Izindi hoteli zirimo kubakwa harimo Moreyare barimo kuvugurura, hoteli ya EAR, hoteli y’i Nyarushishi, hoteli y’Abajyanama b’ubuzima. Ntabwo harimo kubakwa hoteli gusa kuko ‘guest house’ na zo zirimo kubakwa ndetse n’amacumbi aciriritse.”

Izi hoteli zuzuye zitwaye asaga miliyari 3 z’amafaranga y’ u Rwanda. Hoteli ya Kibeho yatwaye miliyari 2 na miliyoni 200, naho Hoteli Pacis yuzuye itwaye miliyari imwe na miliyoni 800.

Abacuruzi b’i Kibeho bavuga ko inyubako z’amahoteli zije zisanga umuhanda wa kaburimbo ari ukwibohora mu bukungu kuko n’ibyo bacuruza bitacyuzuraho ivumbi mu gihe cy’izuba
Dusabimana Innocent avuga ko ubucuruzi buzatanga umusaruro kurusha mu myaka ishize

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA