Abacururiza mu isoko rya Kabeza mu Mujyi wa Kigali ‘Kabeza Modern Market’ biyemeje gukoresha amafaranga bubaka u Rwanda aho kuyakoresha mu barusenya, nkuko byabaye ku bari abacuruzi bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bateye inkunga ibikorwa by’ubwicanyi birimo kubagurira ibikoresho no kubaha amafaranga.
Babigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, ubwo abacuruzi ba Kabeza Modern Market’ basaga 500 basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma. Habimana Ethienne ati: “Kwibuka ku mucuruzi bivuze ikintu kinini cyane kuko mu mateka yatambutse dusanga hari bamwe mu bacuruzi bagiye batanga ingufu n’ubushobozi kugira ngo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo agerweho.”
Harimo ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingamba dufite ni uguharanira ubumwe bw’Abanyarwanda ubutunzi bwacu bukubaka u Rwanda rwacu aho kugira ngo tubukoreshe turusenya.”
Umuraza Clémentine na we ukorera muri iryo soko uvuga ko abona ko bakwiye gukomeza kwiyubaka kuko bibafasha kubaka Igihugu. Ati:”Tugomba kwibuka twiyubaka tugacuruza tugatanga imisoro ikubaka amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi. Ikindi kandi tukimika ubumwe bwacu dukoresha amafaranga yacu ibyarushaho kubaka u Rwanda kurusha abatubanjirije bayashoye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Umuyobozi uhagarariye abacuruzi muri iryo soko Ntambara Jackson avuga ko bahisemo gusura urwibutso rwa Rukumberi nka rumwe mu nzibutso zigaragaza amateka nyayo y’ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Yagize ati:” Twahisemo hano Rukumberi kubera ko hari amateka akakaye agaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe. Ikindi ni uko abenshi mu bakorera mu isoko ari urubyiruko twashakaga ko babona ibimenyetso byayo ntihagire abakomeza kubabeshya.”
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kanombe Utetiwabo Christine yashimiye abo bacuruzi ababwira ko igikorwa bakoze kigaragaza imiyoborere myiza y’Igihugu abasaba gukomereza aho. Ati:”Ni gahunda y’imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu. Ubungubu urubyiruko rukwiye gusobanukirwa Igihugu cy’abo kandi bakomereze aho kandi basigasire ibyo Igihugu cyagezeho.”
Urwibutso rwa Rukumberi basuye, rufite amateka akomeye kuko ruruhukiyemo Abatutsi bishwe bari batuye mu gace gakikijwe n’ibiyaga bya Mugesera ndetse n’umugezi w’Akagera, aho bagowe no guhunga kuko izindi nzira zose zari zamaze kugotwa n’Interahamwe maze zibiraramo zirabica.
Muri urwo rwibutso haruhukiye imibiri isaga ibihumbi 45 y’Abatutsi bazize Jenoside, bakaba bariciwe hirya no hino ku misozi, harimo 1,800 biciwe mu rusengero rwa ADPR ya Rukumberi.



