Kwibuka 32: Byinshi ku gitabo ‘Rugeshi Hill Where Humanity Was Buried’ kigaruka ku bukana bwa Jenoside
Imibereho

Kwibuka 32: Byinshi ku gitabo ‘Rugeshi Hill Where Humanity Was Buried’ kigaruka ku bukana bwa Jenoside

MUTETERAZINA SHIFAH

April 17, 2026

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Apollinaire Munyaneza afashijwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yamuritse igitabo yise ‘Rugeshi Hill Where Humanity Was Buried, A Store of Loss and Resilience,kigaruka ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko Abayirokotse biyubatse.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’ibiganiro ku bikubiye muri icyo gitabo, ku mugoroba w’itariki 16 Mata 2026, bibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho umwanditsi yagaragaje ko kigaruka ku bwicanyi bwakozwe mu Majyaruguru y’u Rwanda, ubuzima bugoye abarokotse Jenoside banyuzemo nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko biyubatse.

Munyaneza yagaragaje ko ubuzima bwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwamugoye akifuza kuzandika igitabo kibuvugaho ariko kandi kinagaragaza ubudaheranwa bagize ndetse n’uburyo babanye n’ibikomere ariko bakiyubaka.

Ati: “Iki gitabo nashishikariza abasomyi ku gisoma cyose ariko ingingo z’umwihariko numva bakwibandaho harimo ibice bivuga ku ihohoterwa ryakorewe inzirakarengane abantu bazira uko baremwe ariko nanone bakareba no ku gice cy’ubudaheranwa.”

Bakareba uburyo Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yaho baje kuzamuka mu mibereho, bakiyubaka bagashobora gukomeza ubuzima nk’abandi Banyarwanda.”

Munyaneza avuga ko amwe mu mateka yanyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamuteye kwandika muri icyo gitabo ko kumenya inkomoko ari byiza.

Ati: “Navukaga muri Nyabihu icyo gihe yari Komine Nkuri, hakomokaga abategetsi benshi kuva ku mukuru w’Igihugu, Abasirikare n’abandi bayobozi b’abasivile, habagaho icyo bise gutwara inomero.

Tugeze mu mwaka wa munani wajyaga ukumva ukumva umwana mwigana aravuze ati nimero yanjye barayitwaye, ukumva undi ati niba inomero yawe batarayitwaye urimo kwigira ubusa.

Iyo nomero yari iyarangaga umunyeshuri yagombaga kujya muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye ikandikwa ku rupapuro rw’ikizamini cye gutwara iyo nomero byasobanuraga ko ufite mwene wanyu w’umuyobozi cyangwa mufite amafaranga mbega hari irondabwoko, irondakarere, n’irindi vangura.”

Akomeza avuga ko icyo gihe mu batwarirwaga inomero nta Mututsi wari urimo kandi ko wasangaga umuhanga abuzwa kwiga kandi byica igihugu bityo ko we byamufashije kwiga cyane kugira ngo batabona aho bahera bamwirukana.

Ati: “Warabibonaga ko wanzwe ariko ukavuga uti reka ndusheho ku buryo n’uzamvangura natankundira ikindi azankundire akamaro mufitiye byatumye nandika kugira ngo umuntu amenye iyo ava n’iyo agana kuko kumenya inkomoko yanjye byamfashije gushyiraho umwete.”

Munyaneza avuga ko yishimiye cyane kuba ari we wivugiye amateka ndetse akabona n’inzu z’icapiro zizewe kuko yagiye agira imbogamizi zo guhura n’abashakaga guhindura ibyo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo yise kunyuka amateka ye.

Munyaneza kandi avuga ko nubwo abenshi bazi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe muri Mata 1994 ariko mu Majyaruguru ho yatangiye mu 1990 ikomeza no 1992.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA