Mu kwibuka abari abarwayi, abarwaza n’abakozi b’Ibitaro bya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanenzwe bamwe mu bahakoraga barimo n’uwahoze ari Umuyobozi w’Ibitaro, bagize uruhare mu kwica bagenzi babo.
Mu gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, Yves Gasekayire wabaga muri ibi bitaro ari umwana kuko ariho umubyeyi we yakoraga akaza no kwicwa, yatanze ubuhamya bw’uburyo ubwo bwicanyi bwabaye bareba.
Ati: “Ni akaga kagoye gusobanura kuba kwa muganga hatangirwaga ubuzima, hari abatatiriye inshingano ahubwo bakahaburiza bagenzi babo ubuzima. Byabaye tureba aho umubyeyi wanjye yakuwe aha bigizwemo uruhare n’abo bakoranaga bakajya kumwica.”
Yakomeje asaba abakora mu Bitaro bya Rwinkwavu uyu munsi, kwamagana iyo migirire mibi y’ababanjirije muri ibi bitaro bambitse isura mbi.
Akomeza agira ati: “Uyu munsi twifuza ko ibyabaye tubyibuka ariko duharanira ko bitazongera. Abakora muri ibi bitaro twizera ko mwitandukanyije n’isura mbi ibitaro byambitswe n’ababaye inyamaswa bakica abavandimwe, ubwicanyi bwarimo n’uwari umuyobozi w’ibi bitaro ndetse n’uwari umushoferi wari unakuriye interahamwe inaha.”
Mukansanga Grace umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, waburiye abe mu Bitaro bya Rwinkwavu ndetse na we agasigirwa ibikomere umubiri wose, yavuze ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse nubwo hari igihe atabonaga ko bishoboka.
Ati: “Twarahizwe, duhigwa n’abaturanyi duhigwa n’abo twakuranye. Hari igihe nasabye ko urupfu runtwara mbona nta makiriro ngifite, ariko mvaho kugera ngeze mu maboko y’Inkotanyi. Ubu rero umucyo waratumurikiye ubuzima buragaruka kandi turaharanira kwiyubaka. Abaturokoye mukomere mubishimirwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abantu ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka bakeiye no guhangana n’abagerageza kwenyegeza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Mu gihe nk’iki rero iyo twibuka tuvuga ngo ntibizongere, biduha umukoro kuri buri wese wifuza igihugu kizima, guhaguruka tugahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abakiyihembera.”
Yagaye uwari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu by’umwihariko wagize uruhare mu kwicisha abo yakabaye arinda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakomeje agira ati: “Abatabizi ni uko uwo muyobozi yanajyanywe mu nkiko ndetse zikamukatira kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Uretse abarwayi b’abarwaza bishwe bari mu Bitaro bya Rwinkwavu, hibukwa n’abakozi batandatu bishwe icyo gihe bakoreraga ibi bitaro.

