Ubuyobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Icapiro ry’Igihugu (RPC Ltd) basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ruherereye mu Karere ka Bugesera, bifatanya n’Abanyarwanda mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata 2026, aho abakozi ba RPC Ltd basobanuriwe amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kagabo Antoine, umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje ko Jenoside yateguwe kuva kera, igizwemo uruhare n’Abakoloni baciyemo ibice Abanyarwanda, bikaza gukomeza no ku bayobozi ba Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, barimo Perezida Grégoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana.
Yasobanuye kandi uko Abatutsi bahohotewe bikabije, bakicwa, ndetse bamwe bakimurirwa mu Bugesera ku ngufu, ahari hataragera ibikorwa remezo by’ibanze bibafasha mu mibereho ya buri munsi; ibyo byose biri mu mugambi wa Jenoside. Kagabo yabasobanuriye ukuntu aho kuri urwo rwibutso rwahoze ari Kiliziya ya Santarari ya Ntarama habereye ubwicanyi bukomeye mu gihe cya Jenoside aho hari hahungiye abasaga 3,000.
Kuri uru rwibutso, abakozi ba RPC Ltd bahashyize indabo, banunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 5,000 ziruhukiyemo. Muri bo, abarenga 3,000 biciwe muri Kiliziya ya Ntarama, ari na ho hari uru rwibutso, mu gihe abandi bakuwe hirya no hino mu Murenge wa Ntarama aho babaga biciwe.
Umuyobozi w’Agateganyo wa RPC Ltd, Bizimana Jérôme, yabwiye Imvaho Nshya ko iki gikorwa kigamije kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubihanganisha no kubakomeza, bityo bagakomeza kubaho bafite icyizere.
Yagize ati: “Ni igikorwa gito, ariko gifite agaciro kanini. Turabafata mu mugongo, cyane cyane abageze mu zabukuru bafite intege nke, kugira ngo bakomeze kubaho bafite icyizere.”
Yakomeje ashimangira ko amateka y’u Rwanda agaragaza ko amacakubiri ari yo yabaye intwaro yakoreshejwe kugeza habaye Jenoside, asaba abakozi ba RPC Ltd kwirinda icyabacamo ibice no gukorera hamwe mu bwumvikane.
Ati: “Dukwiye kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukirinda amacakubiri ayo ari yo yose. Mu kazi, ubwumvikane ni ingenzi kuko iyo bubuze bigira ingaruka ku musaruro no ku mibanire.”
Abakozi ba RPC Ltd bagaragaje ko gusura uru rwibutso byabafashije gusobanukirwa ubukana Jenoside yakoranywe n’uburyo yateguwe igihe kirekire, bityo biyemeza kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose.
Rutsibuka Emile yagize ati: “Niyemeje ko ibyabaye bitazongera kubaho. Dufite inshingano zo kubaka Igihugu cyacu dushingiye ku kuri no kutavangura.”
Muteterazina Shifah na we yagize ati: “Twabonye ko ivangura ari ryo ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Tugomba kurirwanya aho turi hose, tugakora cyane twiteza imbere kandi duteza imbere n’Igihugu.”
Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Ntarama, Ruhimbana Aimable, yashimye RPC Ltd kuba yaje kwifatanya na bo kwibuka ababo bazize Jenoside, avuga ko bifasha gukomera no gukomeza kwiyubaka kuko baba bizeye ko hari n’abandi babatekerezaho.






