Abarokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rugo rw’abafureri rwa St Paul no muri Kiliziya ya St Famillle mu Mujyi wa Kigali berekanye ubugome bakorewe na Padri Wenceslas Munyeshyaka wahayoboraga aho yafatanyaga n’Interahamwe kwica Abatutsi, mu gihe mugenzi we wari Padri Hakizimana Celestin kuri ubu akaba ari Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro we hari abo yahishe bakarokoka Jenoside.
Ni ubuhamya bwatanzwe ku wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, ubwo abakozi b’Umushinga Tubura basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwatanzwe n’uwitwa Gasasira Jean wari wahungiye muri St Famille, yagarutse ku rugendo rutoroshye Abatutsi banyuzemo by’umwihariko abari batuye ku Muhima n’inkengero za St Paul na St Famille, banyuzemo bahahungira.
Yavuze ko nyuma yo gutotezwa mu bihe bitandukanye kuva mu 1990 kugeza mu 1994, bamwe bakicirwa ababo, Jenoside itangiye bizeraga ko nibahungira mu bigo by’abihayimana bazahabonera amakiriro ariko Padri Munyeshyaka bagiye basanga, yabakoreye ubugome bukomeye arabicisha.
Ku rundi ruhande ariko Gasasira avuga ko uwari Padri mu 1994, kuri ubu akaba ari Musenyeri wa Diyosizi Gatulika ya Gikongoro, Hakizimana Célèstin, yagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi bari bahungiye muri St Paul kugira ngo baticwa, harimo na se umubyara, nubwo nyuma Interahamwe zaje kumwica ariko yari yagerageje kumuhungisha.
Yagize ati: “Papa kuri 12 Mata, ni bwo yazamutse anyuze muri ruhurura, ajya guhungira muri St Paul, nanjye nagezeyo tariki ya 18. Papa ageze muri St Paul, Musenyeri wa Gikongoro, uyu munsi Nyiricyubahiro Celestin Hakizimana, icyo gihe yari Padri waho yaramuhishe kimwe n’abandi.
Perefere [wari uwa Kigali], Renzaho, Burugumesitiri Bizimana, Gen Maj Laurent Munyakazi baravuga ngo bamenye Papa witwaga Yaremye ko ari muri St Paul”. Gasasira avuga ko icyo gihe Musenyeri Hakizimana ngo yambitse se ikanzu y’Abafuratiri, kuko abo bategetsi barimo kumuhiga ngo bamwice, aramuhungisha.
Yagize ati: “Nyiricyuhabahiro Musenyeri Hakizimana, Imana ijye imuha umugisha, yambika data ikanzu y’Abafuratiri, amugeza i Kabgayi.” Interahamwe zimenye ko yahungirije zagiye kumurebayo zirahamwicira.
Yavuze ko nubwo Musenyeri Hakizimana yarimo akiza Abatutsi bahigwaga, mugenzi we Padri Munyeshyaka Wenceslas we yarimo kubicisha nyamara harimo abakirisitu yabatije akanabakomeza, abamubereye abahereza n’abasomaga ijambo ry’Imana mu Kiliziya yayoboraga.
Ati: “Musenyeri uriya Hakizimana yakijije Abatutsi muri St Paul, twebwe muri St Famille twicwa na Padri Wencislas Munyeshyaka. Bari abapadiri babiri batandukanye”.
Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Tubura Bwiza Belinda yavuze ko kwibuka ari intego idasabura inyuma bihaye ndetse no gufasha abarokotse kwiyubaka.
Yagize ati: “Twateraniye hano tuzirikana insanganyamatsiko ihamya inshingano zacu ko tugomba kwibuka twiyubaka. Twibuka binyuze mu majwi mu buhamya, izi ntabwo ari inkuru gusa z’ibyabaye twiyibutsa, ni umutima w’igihugu tuzirikana. Uyu munsi turi hano hashyinguye inzirakarengane basaga 250 000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Akomeza ati: “Iyo hatanzwe ubuhamya biduhamiriza ukuri. Byibutsa buri muntu wese ku Isi guhora turi maso. Abarakotse Jenoside, turazirikana ko mwikoreye umutwaro utoroshye ari ko si uwa mwenyine. Buri mwaka duhurira hamwe kugira tubereke ko tubafashe mu mugongo, ntabwo muzigera mwibagirana.”
Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Tubura mu Rwanda, Bwiza Belinda yashimangiye ko kuba basuye Urwibutso rwa Gisozi ari ingirakamaro ku bakozi kuko bituma bafata iya mbere mu gukumira ko Jenoside itazongera kubaho ku Isi.
Yagize ati: “Binyuze muri iki gikorwa cyo kwibuka, twongera kubungabunga inshingano dusangiye twese. “Ntibizongere kubaho ukundi” si amagambo gusa, ni isezerano, tugomba guhora twiyibutsa, rigaragarira mu mitekerereze yacu, mu bikorwa byacu, no mu buryo twitwara mu miryango n’aho dutuye buri munsi.”
Bamwe mu bakozi ba Tubura barimo Mutesi Denyse bashimye ko basuye urwibutso rwa Jenoside kandi ko bahakuye amasomo yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: “Gusura urwibutso bitwibutsa kubaho twirinda amacakubiri no kubaka igihugu kirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside none n’ejo hazaza.”
Wenceslas Munyeshyaka ni umupadiri w’Umunyarwanda wavutse ku wa 30 Nyakanga 1958. Azwi cyane kubera ibirego byamushinjaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri 2006, Urukiko rwa Gisirikare rw’u Rwanda rwakatiye padiri Munyeshyaka igifungo cya burundu adahari, mu rubanza yaregwagamo hamwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica Abatutsi babarirwa mu magana bari bahungiye ku Kiliziya ya St Famille mu gihe cya Jenoside.
Mu Bufaransa, inkiko zamukoze iperereza ku byaha bya jenoside, ariko mu Ukwakira 2015, urubanza rwarahagaritswe kubera ko ibimenyetso byafashwe nk’ibidahagije cyangwa bidakomeye ku buryo byatuma akurikiranwa mu rukiko.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021 aho Padiri Munyeshyaka yakoreraga, rivuga ko yahagaritswe ku mirimo nyuma y’uko yemeye ko ari we Se w’umwana muri Nzeri 2021 ahitwa i Gisors. Uwo mwana utavugwa amazina, ikinyamakuru www.tendanceouest.com cyanditse ko yavuze mu 2010.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Ubwo yari amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux, nyuma akorera muri za Paruwasi zitandukanye, iheruka yakoreyemo, ikaba ari Paruwasi ya Brionne.
Mu 2023, Wenceslas Munyeshyaka, yahagaritswe na Papa Francis kuba umupadiri muri Kiliziya Gatolika ku Isi hose nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’umwepiskopi wa diyoseze ya Évreux mu majyaruguru y’u Bufaransa aho yakoreraga.


