Lauryn Hill agiye guherwaho ahabwa igihembo cy’Umunyabigwi Ukiriho’ 
Imyidagaduro

Lauryn Hill agiye guherwaho ahabwa igihembo cy’Umunyabigwi Ukiriho’ 

MICOMYIZA Fidele

June 5, 2026

Lauryn Noelle Hill, Umuririmbyikazi, umuraperi akaba n’umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatoranyijwe nk’ugomba guherwaho ahabwa igihembo cyiswe “Living Legend Icon Award” (Umunyabigwi Ukiriho) ku bw’ibikorwa bikomeye bimuranga mu ruhando rw’imyidagaduro.

Iki gihembo kizajya gitangwa na Televiziyo Black Entertainment Television (BET) yanatangaje ko icya mbere kizashyikirizwa Lauyn Hill ku wa 28 Kamena 2026 mu birori bizabera mu Mujyi wa Los Angeles muri USA. 

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Umuyobozi Wungirije ushinzwe gahunda ndetse n’Itegurwa ry’Imiziki muri Televiziyo ya BET Connie Orlando, yavuze iki gihembo kizajya gihabwa abahanzi biturutse kuruhare rwabo mu gisigasira umuco no guhitamo kuwukomeraho.

Yagize ati: “Iki gihembo kizahabwa umuhanzi wagize ubuhanga mu byo akora kandi ntiyigere areka umuco. Ni ishimwe ry’umuhanzi n’uwakoze ibikorwa bye byakomeje kuba ingenzi atari uko umuco wamugumanye ahubwo kuko we atigeze awurekura.”

Lauryn Hill yamenyekanye cyane mu itsinda rya Fugees, ariko yamenyekanye cyane mu ruhando mpuzamahanga ubwo yasohoraga alubumu ye y’igitangaza yise “The Miseducation of Lauryn Hill”. Iyo alubumu ntiyari indirimbo gusa ahubwo yari ubutumwa, amasomo y’urukundo, ubuzima, n’agaciro k’umwirabura.

Uyu mugore w’imyaka 51 wabyaye abana batandatu bivugwa ko yababyaranye na Rohan Marley umuhungu wa Bob Marley, yigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki cyane cyane ab’injyana za Hip-Hop na R&B abirabura b’Abanyamarika bakunze kwisangamo cyane.

Mu mwaka wa 1999 Hill yaratunguranye atwara ibihembo bitanu mu icumi yari ahataniye mu ijoro rimwe rya Grammy Award aho yatwaye igihembo cya Alubumu y’Umwaka (The Miseducation Of Lauryn Hill), Icy’Umuhanzi Mushya Ukizamuka, Alubumu Nziza y’Injyana ya R&B, Umuhanzikazi ufite Ijwi Ryiza kurusha Abandi biturutse mu ndirimbo ya Doo Wop (That Thing) yari igezweho cyane icyo gihe, ndetse n’Indirimbo nziza yo mu Njyana ya R&B.

Icyatumye atoranywa ni indirimbo ze zatanze ijwi ku banyantege nke na bo bakabasha kwivugira, zakunze kugaruka ku buzima bubi abirabura bari barimo, kwigisha urubyiruko kwiyubaha, ndetse no guhuza umuziki n’ubutumwa bufite ireme.

Ibihembo bya BET Awards bitangwa buri mwaka kuva mu 2001, bikaba bimaze guhabwa abasaga 1 000 barimo abahanzi, abakinnyi b’amafilime, abakora siporo, abagize uruhare mu guteza imbere umuco w’abirabura.

Ibi bihembo bikunze kugarukwaho na bamwe bavuga ko bitakabaye bireba ku birabura gusa ahubwo byareba ku bantu bose mu buryo bungana, ariko iyi Television ikomeza ivuga ko n’abazungu badahejwe igihe cyose hari ibikorwa bakoze bifite aho bihuriye n’abirabura.

Urugero ni nka Eminem watwaye ibihembo byinshi mu cyiciro cy’Abaraperi, Justin Timberlake yahembewe ijambo rye riha agaciro Abahanzi b’Abirabura, Robin Thicke na we wahembwe mu cyiciro cy’Abahanzi bakoranye indirimbo n’abandi (Collabo) yakoranye n’abirabura, n’abandi.

Abayobozi batandukanye bagiye bahabwa ibihembo bya BET
Lauryn Hill ubwo yatwaraga ibihembo bitanu muri Grammy Awards 1999

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA