Lydia Jazmine avuga ko urushako rutatuma ahagarika umuziki
Ibyamamare

Lydia Jazmine avuga ko urushako rutatuma ahagarika umuziki

MUTETERAZINA SHIFAH

October 1, 2026

Umuhanzi Lydia Jazmine yavuze ko adateganya kureka umuziki n’iyo yakubakana n’umugabo umusaba kuwuhagarika atabikora ashimangira ko umuziki ari igice cy’ubuzima ahubwo ko umugabo nibura akwiye kumushyigikira.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku mugoroba w’itariki 30 Nzeri 2026, ubwo yari abajijwe niba bishoboka ko yazahagera aho agahagarika umuziki ahabwa urugero rwo kuba yabisabwa n’umugabo bazashyingiranwa.

Yagize ati: “Ntabwo nahagarika umuziki, kuko iyo ntawukoze birandwaza, umuziki ni igice gikomeye cy’ubuzima bwanjye.Ntabwo urushako rwatuma mpagarika umuziki, kuko ntekereza ko ikintu cyiza umugabo yakora ari ukunshyigikira, tukagendana muri uru rugendo kandi akamfasha gutera imbere.”

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko adashobora kwiyumvisha ubuzima bwe bw’ejo abaye yarahagaritse burundu gukora no gushyira hanze indirimbo ze agenera abakunzi be.

Lydia avuga ko kuba umugabo amushyigikira mu gukora umuziki arikimenyetso simusiga cy’uko amukunda naho kumukura mu muziki byamubera ikimenyetso mpuruza cy’uko akwiye kumureka.

Lydia Jazmine kandi yagarutse ku bahanzi bashatse bagakomeza umwuga wabo, avuga ko gushinga urugo no gukora umuziki bishobora kugendana, kandi ko zimwe muri izo nshingano zitagomba gutangwaho igitambo kugira ngo izindi zikomeze.

Yanasoje agaragaza ko bikwiye kuri buri muhanzi wese ukunda umuziki gusengera kubona uwo bubakana ufata urugo nk’ikintu gikomeye, ariko nanone akemera kandi agashyigikira urugendo rwe rw’umuziki mugenzi we akora.

Lydia Djazmine avuga umusore wamubuza umuziki batabana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA