Umuhanzi wo muri Uganda Lydia Jazmine, yatangaje ko adashobora gushyingiranwa n’umuhanzi cyangwa icyamamare, icyakora yakundana na bo, akavuga ko iyo ukundana n’umuntu mukora umwuga umwe bishobora kugenda neza kuko mwembi muba musobanukiwe imirimo mukora.
Lydia wari umaze igihe avuze ko adakunda kuzana inkuru z’inkundo ze mu itangazamakuru yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bwa ‘Live’ ku mugoroba w’itariki 18 Kanama 2026, ubwo yasubizaga uwari umubajije niba yashyingiranwa n’umuhanzi cyangwa icyamamare.
Yagize ati: “Yego, nakundana n’uwo dukora akazi kamwe kuko aba asobanukiwe ibyo dukora n’igitutu dukoreraho ariko ntabwo nashyingiranwa na we.”
Akomeza asobanura ko gushyingiranwa n’umuntu bisaba gushishoza bityo utafata umwanzuro wo gushyigiranwa n’umuntu ushingiye ku kuba ari icyamamare gusa.
Ati: “Gushyingirawa n’umuntu uzwi biragoye, kuko kuba uri mu byamamare bizana ibibazo byinshi bigatuma rimwe na rimwe abantu badatandukanya ubwamamare bwanyu n’ubuzima bwite bwanyu. Ni yo mpamvu ubu nahitamo umuntu utari icyamamare. Ntekereza ko uwo mubano wamara igihe kirekire kandi ukaba urimo amahoro.”
Kuri Jazmine, bigaragara ko ubukwe bwiza kuri we ari ubwatuma abasha kugira ubuzima bwite, kure y’igitutu n’ibisabwa bijyana no kuba icyamamare.
Jazmine kandi yanagaragaje ibintu bimukurura ku mugabo mbere y’uko amumenya byimbitse avuga ko yita cyane ku buryo agaragara inyuma birimo uko acyeye (asa neza), umuhumuro w’umubavu yisize, Inkweto yambaye, hamwe n’imyambaro.
Lydia Jazmine yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2014, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere “You Know” yakoranye na Rabadaba, bivuze ko kugeza mu 2026 amaze imyaka 12 mu muziki.
Azwi cyane mu ndirimbo zirimo “You Know,” “Same Way” yakoranye na Geosteady, “Nkubanja,” “Drum” na “Kapeesa.”
