Mageragere: Minisitiri Gatabazi yasuye uruganda rutunganya imyanda
Amakuru

Mageragere: Minisitiri Gatabazi yasuye uruganda rutunganya imyanda

Imvaho Nshya

March 25, 2022

Ku wa Kane taliki 24 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye uruganda rugezweho rwa Depot Kalisimbi Ltd rutunganya imyanda ihumanya n’isanzwe ruri  mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Uretse uru ruganda rutunganya imyanda, Ministiri Gatabazi  ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence banasuye n’aharimo kubakwa uruganda  rushya   ruzatunganya pulasitiki mo ibikoresho by’ubwubatsi nk’amategura, amatafari n’amapave.

Umuyobozi wa Depot Kalisimbi Ltd, Muhira Prosper akaba  yareretse aba bashyitsi kandi umuhanda wa kilometero washyizwemo amapave yakozwe ubwo uru ruganda rwakoraga igerageza umwaka ushize wa 2021.

Minisitiri Gatabazi asura umuhanda wubatswe mu mapave yakozwe muri Pulasitiki 

Depot Kalisimbi Ltd yatangiye gahunda yo  gutunganya pulasitiki mo ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, kubona inzu zihendutse ku baturage no guhanga imirimo irambye.

Ubuyobozi bwa  Depot Kalisimbi Ltd bugaragaza ko bakoze igerageza kuri Pulasitiki  zikozwe mu kinyabutabire  “Polyethylene Terephthalate” ari ho  harimo  za Pulasitiki  bapfunyikamo ibyo kurya, ibyo kunywa bidasembuye n’amazi.

Uyu mushinga ukaba uzateza imbere isuku mu gihugu ndetse no kuzamura ubukungu, kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kwihangira imirimo.

Ibikoresho bikorwa muri Pulasitike bemeza ko  bikomeye  ari na yo mpamvu bahisemo  kubaka uru ruganda ruzajya rukora ibi bikoresho, aho biteguye gushoramo imari igera kuri miliyari 3 z’amafaraga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko uruganda nirutangira ruzajya rukora ku munsi  ibikoresho byajya kuri metero kare 500.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA