Meteo: Hateganyijwe imvura izaba irimo inkuba n’umuyaga
Imibereho

Meteo: Hateganyijwe imvura izaba irimo inkuba n’umuyaga

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 21, 2022

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2022, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kugeza 30, izaba iruta iyabonetse mu gice cyabanje, kandi izaba irimo inkuba n’umuyaga, ikagira inama Abanyarwanda gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.

Icyo kigo gikomeza kigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo, ryongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Ibi bishobora kuzateza ingaruka ziterwa n’imvura, inkuba n’umuyaga biteganyijwe harimo imyuzure mu mihanda iherereye hafi y’imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y’imigezi ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka bibangamira imodoka kugenda, inkangu ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, gutwarwa kw’ibisenge by’inzu bitaziritse neza, kugwa kw’ibiti biri ahantu hatameze neza cyangwa amashami y’ibiti, n’izindi mpanuka ziterwa n’imirabyo n’inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira Ibiza.

Muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150. Ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gice ikaba iruta iyabonetse mu gice cyabanje.

Imvura iri hagati ya milimetero 130 na 150 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu Turere twa Rubavu na Rutsiro; henshi mu Turere twa Nyamasheke, Nyabihu, Burera, Musanze, Gakenke na Rulindo; mu burengerazuba bw’Uturere twa Ngororero, Gicumbi na Karongi.

Ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba, hamwe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe, amajyaruguru y’Uturere twa Muhanga, Kamonyi, Huye na Gasabo; mu majyepfo y’Akarere ka Nyanza, n’igice gito cy’Akarere ka Gisagara naho hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 110 na 130.

Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 ni yo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Kirehe.

Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100).

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itandatu (6) n’iminsi umunani (8).

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 9 ku isegonda uteganyijwe mu Turere twa Nyagatare na Kirehe, henshi mu Turere twa Gatsibo, Nyanza, Karongi, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, no mu bice bimwe by’Uturere twa Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Gakenke na Rubavu.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye mu gihugu.  

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 29 mu Rwanda.

Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama n’igice cy’Amayaga, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29.

Igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya dogere selisiyusi 23 na 26 giteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rusizi no mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya degere Selisiyusi 20 na 23.

Mu majyaruguru y’Intara y’Amajyaruguru muri Parike y’Igihugu y’Iburunga, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu na Ngororero, mu burasirazuba bw’Uturere twa Rubavu na Rutsiro, no muri Parike y’Iguhugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu kwezi kwa Mata igice cya gatatu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA