Umukinnyi wa Filime Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky n’umukunzi we Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter batangaje itariki y’ubukwe bwabo buzaba tariki ya 27 Ugushyingo 2025.
Ni nyuma y’uko AG Promoter aherutse kwambika impeta y’urukundo Micky amusaba ko yazamubera umugore mu birori byabereye, i Rebero tariki 9 Ugushyingo 2025.
Akoresheje imbuga nkoranyambaga Micky yagaragaje itariki y’ubukwe bwabo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025.
Amakuru ahari avuga ko aba bombi batangiyte gukundana mu 2024, icyakora ntibihutira ku bigaragaza mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ni urukundo rwakunze gutegwa iminsi kuri bamwe ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko Micky yari atandukanye na Captain Regis bari banasanzwe bakinana filime.
