Nyagatare: Kiyombe bifuza gusanirwa ikiraro kibambutsa umugezi uhuza Utugari tubiri
Imibereho

Nyagatare: Kiyombe bifuza gusanirwa ikiraro kibambutsa umugezi uhuza Utugari tubiri

HITIMANA SERVAND

April 28, 2026

Abaturage bw’Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare mu Tugali twa Karujumba na Karambo barifuza ko bakorerwa ikiraro gica hejuru y’umugezi, gihuza utu tugari, kuko kuhambuka bibagora ndetse bikaba byateza impanuka, cyane kubana bakoresha iyi nzira bajya kwiga.

Aba baturage bagaragaza ko kwambuka uyu umugezi nta kiraro gikomeye gihari bibagora ndetse mu bihe by’imvura bakaba bahagarika ingendo kubera gutinya ko bagwa mu mazi.

Bifuza ko ubuyobozi bwabafasha bagakorerwa ikiraro kugira ngo bajya bakora ingendo zabo bitababangamiye. Twasima Manaseh agira ati: “Tubangamiwe no kutagira ikiraro aho kwambuka bidutera impungenge. Inaha kubera ari mu misozi akenshi tugira inzira duhuriraho zitari nyinshi ku buryo iyo hadakoreshejwe iyo, bigusaba kuzenguruka ahantu harehare kugira ngo uzagere ahantu warebaga imbere yawe.” 

Ubu nkaha hatubera bugufi kwambuka ukagera hakurya mu gihe ariko kutagira ikiraro bituma tugira impungenge ko umuntu ashobora gutwarwa n’umugezi. Akomeza agira ati: “Reba kuba ushaka kujya kuzana ikintu hakurya aha hareba imbere yawe, yewe uri kuvugana abahatuye, ariko kubera kubura inzira, ukaba wajya kuzenguruka za Karujumba na Cyondo.Turifuza ko ubuyobozi bwaturwanaho tugakorerwa ikiraro kidufasha mu migenderanire n’abavandimwe.”

Abandi iki kiraro kigiraho ingaruka ku buryo bw’umwihariko ngo ni abanyeshuri. Kacyihoza Penina agira ati: “Mu bantu tugirira impungenge cyane ni abana. Iyi nzira bayikoresha bajya banava ku ishuri.Usanga abana bakandagira mu mazi iyo ari make.Ariko umwana ni umwana ashobora no kuhagera umugezi wuzuye akagira ngo ni ibisanzwe akayishoramo akamwica.”

Kacyihoza avugako Kuba badafite ikiraro binatuma hari imirimo yabo yangirika. Ati: “Ubu mbere yo kujya mu kazi mbanza guherekeza abana tukabambutsa. Ni na ko bigenda iyo batashye abatoya tuza kubategereza tukabambutsa. Uyu wose ni unwanya twakabaye dukoresha mu bindi biduteza imbere.Turasaba ko dukorerwa iki kiraro.”

Mutoni Melinda umunyeshuri uca kuri iki kiraro ajya ku ishuri nawe avuga ko kibabangamiye. Ati: “Njye ubu ni uko ndi mukuru niyambutsa ariko abato ntibahiyambutsa.Iyo imvura yaguye duca mu mazi mu gitondo tukandura hari n’igihe amakayi n’ibitabo bigwamo.

Ikindi ni uko dukererwa amasomo kuko wambutse ukabona hari abananiwe kuhiyambutsa ubanza ku bambutsa.Dukorewe iki kiraro natwe byadufasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko iki kifuzo cy’abaturage kigiye gusuzumwa bakubakirwa ikiraro. Ati: “Ubuyobozi tubereyeho kumva abaturage, bakagira uruhare mu bibakorerwa. Gutanga igitekerezo ku byo babona byakorwa rero turabyubaha ariyo mpamvu twavuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge ko bakorana n’ushinzwe imiyoborere myiza mu karere bakaturebera ibisabwa kugira ngo kiriya kiraro cyubakwe. 

Twareba niba hari ibyakorwa n’umuganda dufatanyije n’abaturage cyangwa niba hari n’ibisaba ubundi bushobozi bugashakwa.Twabasezeranya rero ko bigiye gukorwa. Iki kiraro abaturage bifuza ko gikorwa navuga ko cyajya kinabafasha mu bucuruzi bwabo kuko ubu umuntu ufite imizigo cyane uwakenera kuyambutsa ku igare cyangwa kuri Moto bitamukundura.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA