Hari abazinutswe udusozi bavukiyeho kuko batabwirwa ahari imibiri y’ababo bazize Jenoside-IBUKA 
Imibereho

Hari abazinutswe udusozi bavukiyeho kuko batabwirwa ahari imibiri y’ababo bazize Jenoside-IBUKA 

HITIMANA SERVAND

April 29, 2026

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wagaragaje ko mu bishengura imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo no kwimwa amakuru ku iyicwa ry’ababo n’aho imibiri yabo iherereye.

Uwo muryango uvuga ko bitumvikana ukuntu hari abantu baba batuye aho biciwe n’ubu bakaba bakihatuye ariko ntibatange amakuru ngo iyo mibiri iboneke ishyingurwe mu cyubahiro.Ibyo bituma hari n’abarokotse Jenoside bazinukwa kuhagaruka.

Byagarutsweho ubwo hibukwaga Abatutsi bishwe bakajugunywa mu nzuzi,mu biyaga no mu migezi. Ni igikorwa cyabere ku mwaro w’ikiyaga cya Muhondo mu cyahoze ari Segiteri ya Nkomangwa na Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.

Musabyeyezu Dativa Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, yavuzeko Jenoside yabaye ku manywa y’ihangu kandi ko abayirokotse hari abagishavuzwa no kwimwa amakuru y’uko ababo bishwe n’aho imibiri yabo iherereye.

Yagize ati:”Ubwicanyi bwabereye aha, bwagizwemo uruhare n’abari ba konseye ndetse na bamwe mu bari barasezerewe mu gisirikare cya Habyarimana n’abari bakikirimo.

Uyu munsi hari abataramenya aho ababo bajugunywe. Icyo twibaza uyu munsi ,ese abajyaga mu bitero bose ntabagihari? Ese ubu ntabo turi kumwe nababonye abacu bicwa ndetse n’aho baguye?

Niba se muhari mukaba musabwa kutugaragariza aho abacu bari mukinangira, muzirikana ko ibi biri mu bishavuza abatarabona amakuru ku irengero ry’ababo?”

Musabyeyezu yakomeje avuga ko kuva na cyera uwakosaga yicaga icyiru kugira ngo agisabireho imbabazi, aho abahemutse na bo bakwiye kugaragaza icyiru cyo guhinduka no kugira impuhwe.

Ati:”Icyiru gikwiye ni ukugirira impuhwe abagishenguka imitima. Twabonye umwe mu Nterahamwe i Gahengeri yasanze hari imibiri yashyinguwe,akaza kuyitaburura akayijugunya mu mugezi.

Ako ni agahinda, ni agashinyaguro, ni ugukomeza kujomba igisongo mu mutima w’uwarokotse Jenoside.Uwo inkiko zaramukatiye aza no kugwa muri gereza.”

Akomeza agira agira ati: “Ariko se ntabo bagendanaga bafite amakuru nk’ayo yari afite tukaba turi kumwe bakaba bakinangiye. Ese muziko hari abarokotse Jenoside bazinutswe kugaruka ku dusozi bavukiyeho kubera mwe? Turabasaba ko ufite amakuru y’ahakiri imibiri y’abacu ayatanga,wenda akandika impapuro mukazijugunya nko ku mirenge zidutungira agatoki aho twashakira”.

Yashimye uko abarokotse bakomeje gutwaza abasaba kujya bagira aho baganirizanya,bagaterana imbaraga kandi bagaharanira gusohora inabi yabazamo kugira ngo ineza ibone aho itura.

Yashimye kandi Inkotanyi zakoze ibishoboka kugira ngo hagire abarokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwanagana Mbonyumuvunyi Rajab yavuze ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo ababa barajugunywe mu mazi bagende baboneka bashyingurwe mu cyubahiro.

Yavuze ko kandi umwanya nk’uyu wo kwibuka unafasha mu gusobanurira amateka abakiri bato.

Ati:”Kwibuka ni uguha agaciro abakambuwe bakicwa bazira uko baremwe. Ni unwanya kandi wo gusobanurira abakiri bato amateka mabi twanyuzemo kugira ngo bafate ingamba zo kurwanya ikibi no kutayobywa n’ababigizemo uruhare bagoreka amateka bagamije kuyobya uburari bw’ibibi bakoze no kwikuraho ipfunwe.”

Kuri uyu mwaro wa Muhondo habarurwa Abatutsi bagera ku 159 bahiciwe urw’agashinyaguro, ibi bikaba ari na ko bigaragara ku myaro yo kuri iki kiyaga cya Muhazi ndetse Mugesera bikikije Akarere ka Rwamagana.

Ibuka yagaragaje ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazinutse uduce bari batuyeho kubera kwimwa amakuru y’ahari imibiri y’ababo bazize Jenoside

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA