Abaturage bo mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bafite abana b’abanyeshuri bahamya ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yabafashije cyane mu bihe by’amapfa banyuzemo kuko byatumaga abana batabura ibiryo mu miryango yabo.
Abo babyeyi bavuga ko bari mu ba mbere bo gushima iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku bana bose. Bavuga ko uretse inyungu rusange yo gutuma abana bakurikira neza amasomo yabo, ngo bo byanahuriranye n’ikibazo bagize cyo kutagira amafunguro ahagije mu miryango, biturutse ku zuba ryinshi bagize.
Uwamariya Claudine agira ati: “Ibihe bibi twanyuzemo byatumye tubura ibyo kurya bihagije. Twafashijwe cyane no kuba hariho gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, aho abana baryaga saa sita tukaba tworohewe no kubagaburira ku manywa. Muri kwa gushakisha, ubwo twasigaranaga ikibazo cyo gucungana no kubonera ifunguro abataratangira ishuri bikatworohera cyane.”
Yongeyeho ati: “Buriya iyo habaye ikibazo cy’ibiribwa mu miryango hagorwa cyane ufite umwana. Umuntu mukuru ashobora kwihangana ariko umwana ntabura kugusaba ibyo kurya kandi wenda bidahari, ibyo we ntibiba bimureba ntiyumva n’impamvu zabyo. Kutugaburirira abana rero byatubereye igisubizo gikomeye.”
Bavuga ko n’abari baravuye mu ishuri barisubiyemo kubera gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Sezibera Leonard agira ati: “Twibaza iyo iki kibazo kiza gusanga nta hantu abana bikingaga ku manywa uburyo byari kudukomerana. Nakubwira ko n’abari baravuye mu ishuri barisubiyemo kubera iriya gahunda yo kubagaburira. Ubu inaha ntiwabona umwana utiga. Ni gahunda dushima cyane navuga ko twe tuzi umumaro wayo kurusha ahandi.”
Mukarutabana na we agira ati: “Ibyiza by’iyi gahunda rero uretse no kuba yaraturengeye mu buryo bagenzi banjye bagarutseho, ariko inatuma umwana yiga neza. Umwana wariye ntasinzirira mu ishuri, bimuha uburyo bwiza bwo gukurikira amasomo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, asaba abaturage gukomeza gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri batanga umusanzu uteganywa n’amabwiriza kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Ati: “Uretse kuba yarafashije abaturage ba Ndego ni gahunda ikorerwa ku bigo byose by’amashuri ya Leta aho dusaba abaturage gukomeza kiyishyigikira batanga umusanzu wabo uteganywa kugira ngo irusheho gutanga umusaruro mu myigire n’imitsindire y’abana.”
Akarere ka Kayonza kabarizwamo ibigo by’amashuri 177 birimo ibigo bya Leta 114 ndetse n’ibigo byigenga 63.
