Minisitiri w’Uburezi yakebuye abahanzi batwarwa n’impano bakanga kwiga 
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yakebuye abahanzi batwarwa n’impano bakanga kwiga 

KAMALIZA AGNES

July 20, 2026

Nyuma yo gusetswa n’Abanyarwenya bo mu itsinda rya Gen-Z Comedy akananyurwa n’uko babikora baraminuje, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yakebuye abahanzi batwarwa n’impano no kwamamara bakanga kwiga; abibutsa ko impano idatuma umuntu areka kwiga ahubwo ko kujya ku ishuri bikuza impano.

Yabigarutseho ku wa 19 Nyakanga 2025, ubwo hasozwaga amarushanwa y’Icyongereza yiswe The Orator English Competition’ yahesheje abana 30 amahirwe yo gukomereza kwihugura mu bumenyi mu mashuri yo mu Bwongereza. Abanyarwenya basekeje Minisitiri Nsengimana kakahava barimo uwamamaye ku izina rya Muhinde, Rumi Rwagaju na Inkirigito Clement.

Nyuma yo gusetsa abari bitabiriye uwo muhango Muhinde na Rumi bibukije abateraniye aho ko bize bakaminuza, basaba abakiri mu mashuri kudashukwa n’impano bafite ngo bave mu ishuri. Minisitiri Nsengimana yavuze ko abo ba Gen-Z bafite impano zitangaje, asaba n’abandi bahanzi kwiga ntibashukwe n’impano zabo.

Yagize ati: “Ndashimira abo muri Gen-Z Comedy ko hejuru y’impano zabo zitangaje bagiye ku ishuri ari na byo byatumye babakangurira kujya kwiga buri wese waje hano yasoje kaminuza. Bafite impano nk’abanyarwenya ariko ntibyigeze bituma bahagarika kwiga. Impano ntibuza umuntu kwiga ahubwo kujya ku ishuri bituma impano ikura.”

Umunyarwenya Rumi Rwagaju yize iby’ubwubatsi bizwi nka Civil Engineering, mu gihe Muhinde aherutse gusoza icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bucuruzi bukorewe kuri internet ‘E-Commerce muri RP Musanze.

Nyuma yo gusoza amasomo Muhinde yateguriwe igitaramo cyihariye muri Gen-Z Comedy cyo kwishimira ko asoje urugendo yari amazemo iminsi  cyane ko hari n’aho yageze akikanga kwamamara akava  mu byo kwiga ariko nyuma agasubizwa mu ishuri.

Abanyarwenya bo muri Gen-Z Comedy basekeje abitabiriye gusoza amarushanwa y’Icyongereza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA