Sosiyete y’indege yo mu Bwami bwa Oman, SalamAir, yatangije ku mugaragaro ingendo zayo zihuza Umurwa Mukuru wa Oman, Muscat, n’Umujyi wa Kigali, mu gikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye u Rwanda na Oman biherutse kugirana mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Umuhango wo gutangiza uru rugendo wabereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Muscat (Muscat International Airport) kuri uyu wa Mbere, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Oman, CG Dan Munyuza, n’abahagarariye inzego z’indege n’ubucuruzi.
Biteganyijwe ko indege ya mbere ya SalamAir izagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026, itangiza ku mugaragaro uru rugendo rushya ruzajya rukorwa kabiri mu cyumweru, ku wa Kabiri no ku wa Kane.
Mu ijambo rye, Ambasaderi CG Dan Munyuza yavuze ko uru rugendo rutazaba ari uburyo bwo gutwara abantu gusa, ahubwo ruzafasha kurushaho guteza imbere umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubufatanye bugenda bwaguka hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ubwami bwa Oman.
Yagize ati: “Uru rugendo rw’indege si uburyo bwo gutwara abantu gusa, ahubwo ni umuyoboro uzahuza abaturage, woroshye ubucuruzi n’ishoramari, ndetse unakomeze ubushuti n’ubufatanye buri kwaguka hagati y’u Rwanda na Oman.”
Itangira ry’izi ngendo rije nyuma y’uko u Rwanda na Oman bumvikanye ku kongera ubufatanye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruzwa, guteza imbere ubukerarugendo no gufungura amahirwe mashya y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
SalamAir yatangaje bwa mbere uyu murongo mushya muri Mata 2026, ivuga ko Kigali ari imwe mu masoko ifitiye icyizere gikomeye muri Afurika, ndetse ko izafasha guhuza neza Oman n’Afurika y’Iburasirazuba. Mu rwego rwo kwitegura itangira ry’izi ngendo, iyi sosiyete yanamaze gufungura ibiro byayo i Kigali no gushyiraho umufatanyabikorwa ushinzwe ibikorwa byayo mu Rwanda.
Abasesenguzi bavuga ko uru rugendo ruzafasha u Rwanda kongera amahirwe yo kugera ku masoko yo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya binyuze i Muscat, mu gihe na Oman izungukira ku kwaguka kw’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari muri Afurika, cyane cyane mu Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ihuriro ry’ingendo zo mu kirere n’ubucuruzi mu karere.
NIYIRORA Theogene

