Bill Gates yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Imibereho

Bill Gates yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Imvaho Nshya

July 20, 2026

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira anashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo abasaga ibihumbi 250. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026.

Uyu muherwe uri mu bakomeye ku Isi, yasuye uru rwibutso ari kumwe n’abamuherekeje, basobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Uyu mugabo yafashe umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ashyira indabo ku mva, mu rwego rwo kubaha icyubahiro. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi Bill Gates, yashimiye u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi Bill Gates, yashimiye u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Birashimishije cyane uburyo u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma y’amahano ya Jenoside rukaba rukomeje kubaka igihugu gikomeye. Uru Rwibutso ni ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ni rumwe mu nzibutso zikomeye zibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rwo n’izindi nzibutso zirimo urwa Murambi muri Nyamagabe, urwa Bisesero muri Karongi, urwa Nyamata muri Bugesera zashyizwe mu Murage w’Isi na UNESCO.

Gates ari mu Rwanda gusura ibikorwa bitandukanye Umuryango Gates Foundation, abereye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, usanzwe utera inkunga. Yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge mu Karere ka Rwamagana, Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’Abajyanama b’ubuzima, agamije kureba uko u Rwanda rwateje imbere ubuvuzi bw’ibanze n’inganda zikora ibikoresho by’ubuvuzi.

Bill Gates yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Bill Gates ashyira indabo ku mva y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bill Gates yagaragarijwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa
Bill Gates yashenguwe n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo Bill Gates yari ageze ku gice kirimo amafoto ya bamwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bill Gates yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA