Perezida Kagame na Bill Gates baganiriye ku bufatanye
Politiki

Perezida Kagame na Bill Gates baganiriye ku bufatanye

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

July 20, 2026

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates, washinze akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Gates Foundation, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kongerera imbaraga ubufatanye bw’uwo Muryango n’u Rwanda.

Ibyo biganiro byibanze ku bufatanye mu nzego zirimo ubuzima, iterambere ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ndetse no kubaka ibikorwa remezo bya Leta by’ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha intego z’iterambere z’Igihugu. Bill Gates yagaragaje umunezero yatewe no gusura u Rwanda kugira ngo arusheho gusobanukirwa byinshi ku iterambere rigezweho mu rwego rw’ubuzima, ubuhinzi n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bill Gates yagize ati: “Mu myaka 25 ishize u Rwanda rwagaragaje impinduka z’ubuzima zigaragara kurusha ahandi muri Afurika. Iki gihugu kigaragaza ibishoboka iyo Leta zidashora imari gusa mu ikoranabuhanga ritabara ubuzima ahubwo zikibanda ku gutuma iryo koranabuhanga rigera mu biganza by’abaturage barikeneye cyane kurusha abandi.”

Yakomeje agaragaza ko mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango Gates Foundation wafatanyije n’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushyigikira iterambere muri izo nzego binyuze mu nkunga wiyemeje gutanga binyuze mu bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). 

Yavuze ko yishimiye kandi guhura n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bakomeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka ahazaza h’u Rwanda n’aha Afurika muri rusange. 

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’amezi make Umuryango Gates Foundation n’Ikigo Open AI bitangije ubufatanye bugamije kwagura ibisubizo by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu rwego rw’ubuzima muri Afurika, aho u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu ibyo bikorwa bigomba gutangiriramo umushinga wiswe ‘Horizon1000 AI Initiative’. 

Uwo mushinga watangijwe muri Mutarama uyu mwaka, washowemo miliyoni zirenga 50 z’amadolari ya Amerika, ugamije kugeza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu mavuriro y’ibanze 1 000 yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bitarenze mu 2028. 

Ni umushinga ugamije gushyigikira abakora mu nzego z’ubuvuzi aho kubasimbuza, bakoroherezwa kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu gusuzuma, kunoza uburyo bwo gukoresha ubushobozi buhari ndetse no gufata ibyemezo birushijeho kunoga mu nzego z’ubuzima. 

Bill Gates ati: “Mu Rwanda urwego rw’ubuzima rurakora neza cyane. Bakurikirana ibyo bakora, bakabona ibikwiye kurushaho kunozwa kandi bakabishyira mu ngiro.”

Yavuze ko guhera mu mwaka wa 2000, iterambere ry’u Rwanda rigaragarira mu kugabanya imfu z’abana bavuka bakagera kuri 20 ku 1 000, by’umwihariko aho imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanyutse ku kigero cya 73%, aho bageze kuri 36 ku 1 000. Ubuziranenge bw’urwego rwabo rw’ubuzima, gukingira abana hafi ya bose, byose ni byo byabagejeje kuri uwo musaruro uzira amakemwa.”

U Rwanda rukomeje ubu bufatanye rwishimira kuba rwarubatse Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isesengura ry’Amakuru y’Ubuzima yifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (National Health Intelligence Center / NHIC) n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere rya AI (National Artificial Intelligence Agency/NAIA) cyemejwe mu bihe bya vuba.

Binyuze muri NHIC, u Rwanda kandi rukomeje kubona inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi buhera mu muryango binyuze muri gahunda yiswe ‘cEMR’, na ho imbuga nka ‘e-Buzima’ na ‘e-Fishe’ zivasha abakora mu buvuzi gukurikirana urugendo rwa serivisi zihabwa abarwayi kuva basuzumwe kugeza bakize. 

Uretse gahunda ya ‘Horizon1000 AI’, Umuryango Gates Foundation unafatanya n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti (AMA) mu gushyigikira imishinga y’ubuzima no gushyiraho imishinga y’ikoranabuhanga mu gukurikirana ibyorezo. 

Mu rwego rw’ubuhinzi, uyu Muryango ugenda urushaho kongera ubudahangarwa bw’umusaruro no kuwongera, ndetse no gushyigikira abahinzi bato n’abaciriritse kwigobotora ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Umuryango Gates Foundation waniyemeje gukora ishoramari ry’igihe kirekire mu nzego z’ubuzima, uburezi ndetse n’iterambere rirambye mu gihe cy’imyaka 20 iri imbere. 

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Bill Gates
Bill Gates aherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, basuye Abajyanama b’Ubuzima
Banasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA