Bill Gates yaje gusura  ibikorwa by’iterambere mu Rwanda 
Ubuzima

Bill Gates yaje gusura  ibikorwa by’iterambere mu Rwanda 

SHEMA IVAN

July 20, 2026

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kumufasha kurushaho kumenya intambwe Igihugu kimaze gutera mu rwego rw’ubuzima, ubuhinzi, ndetse n’ibikorwa remezo bya serivisi za Leta zikoresha ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru CNBC Africa, Bill Gated yavuze ko aje mu Rwanda kuganira n’abafatanyabikorwa mu iterambere bakora mu nzego z’ubuzima, abagira uruhare mu kwagura amahirwe y’ubukungu ndetse n’abatanga umusanzu mu guhanga ibishya mu Gihugu hose. 

Uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bikomeje guharanira kwigira binyuze mu kubaka inzego z’ubuzima zigezweho, impinduka zihuse mu kwimakaza ikoranabuhanga, ndetse n’imishinga yiyongera igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu no guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere asura uruganda rukora inshinge ruherereye i Rwamagana, Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’umwe mu Bajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Rwamagana.

Arabonana kandi n’abafatanyabikorwa ba Gates Foundation bakorana n’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima n’iterambere, nyuma azanagirane ibiganiro n’abayobozi ndetse n’impuguke mu ikoranabuhanga ku ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI) ku kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima. 

Ibyo biganiro n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga byitezwe mu gihe u Rwanda rwishimira kuba rwarubatse Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isesengura ry’Amakuru y’Ubuzima yifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (National Health Intelligence Center / NHIC) n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere rya AI (National Artificial Intelligence Agency/NAIA) cyemejwe mu bihe bya vuba.

Nyuma yo guhura na Dr. Paulin Basinga uhagarariye Gates Foundation muri Afurika, biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu Rwanda. 

Uru ruzinduko ruje rukurikira itangizwa rya gahunda yiswe Horizon1000, ubufatanye bwatangijwe hagati y’Umuryango Gates Foundation na OpenAI mu gukwiza ibikoresho bya AI ku mavuriro y’ibanze asaga 1 000 yo ku Mugabane wa Afurika bitarenze mu mwaka wa 2028, aho u Rwanda ari cyo gihugu uyu mushinga watangirijwemo. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA