Abantu icyenda muri 21 bari muri minibisi itwara abagenzi basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yagonyanye n’ikamyo yo mu bwoko bwa CHACMAN mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026, ahagana saa sita n’igice z’amanywa.
Iyi mpanuka yabaye ubwo iyo kamyo yavaga mu Karere ka Muhanga yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi ya minibus izwi nka “Twegerane”, yari iturutse mu cyerekezo cya Kigali. Muri iyo modoka itwara abagenzi harimo abantu 21, aho icyenda bahise bahasiga ubuzima, mu gihe abandi bakomeretse bikomeye.
Abaturage bari hafi y’aho impanuka yabereye bavuze ko ikamyo yamanukaga ifite umuvuduko mwinshi, bakeka ko ishobora kuba yari yabuze feri, bavuga ko twegerane yanyuze ku modoka yari ihagaze ku ruhande rw’umuhanda kubera ikibazo cy’amazi, hanyuma ihita igongana n´iyo kamyo yamanukaga. Umwe mu batangabuhamya, Mbonyumwami Hassan, yavuze ko umushoferi wa Twegerane yahise aca mu kirahure cy’imbere akagwa muri kaburimbo, ahita apfa.
Ati: “Twirutse dutabara dusanga abantu benshi bapfuye, abandi bakomeretse barimo gutabaza. Hari n’abadupfiriye mu maboko, hari umukecuru nakuyemo ngo mutabare ahita ambwira ati ‘reka kuntabara kuko ndapfa’, akimara kubivuga ahita apfa.”
Undi muturage witwa Mukamfashijwaho Solange, yavuze ko yabonye ikamyo imanuka ku muvuduko udasanzwe mbere yo kugongana na Twegerane.
Ati: “Twageze aho impanuka yabereye dusanga imodoka yashwanyaguritse, abantu bamwe bapfuye abandi bakomeretse bikomeye. Hari n’uwajyanywe kwa muganga umutwe wangiritse cyane, byari ibintu bibabaje cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere yemeje aya makuru avuga ko inzego zitandukanye zahise zitabara zikimara kumenya iby’iyi mpanuka.
Yagize ati: “Kugeza ubu abantu bamaze kwitaba Imana ni icyenda, turihanganisha imiryango yabuze ababo kandi dukomeje gukurikirana ubuzima bw’abakomerekeye muri iyi mpanuka. Ni impanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga igonga imodoka itwara abagenzi, bituma abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Ni inkuru ibabaje cyane kubura abantu bangana gutya.”
Yakomeje asaba abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage. Avuga ko mu bantu 21 bari muri minibisi harimo abakuru 19 n’abana babiri, mu ikamyo harimo abantu babiri, aho umushoferi wayo yakomeretse ku kuguru.
Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bitandukanye birimo Ibitaro bya Kanombe, Ibitaro bya Kabgayi, Ibitaro Bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) ndetse n’Ibitaro bya Remera-Rukoma, aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.


