Ntituzemera usenya u Rwanda afasha FDLR, nzaceceka napfuye – Perezida Kagame
Politiki

Ntituzemera usenya u Rwanda afasha FDLR, nzaceceka napfuye – Perezida Kagame

ZIGAMA THEONESTE

July 17, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemerera uwo ari we wese ushaka guhungabanya umutekano warwo afatanyije n’umutwe wa FDLR, ashimangira ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kitatangijwe n’u Rwanda, ahubwo ko rwisanze rugerwaho n’ingaruka zacyo. Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, mu kiganiro kirambuye yahaye abitabiriye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Perezida Kagame yavuze ko mu myaka myinshi ishize u Rwanda rwakomeje gusobanurira amahanga inkomoko y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC no gusaba ko ikibazo cya FDLR gikemurwa, ariko aho kumvwa rugakomeza gushyirwaho igitutu n’ibihano.

Yagize ati: “Aya makimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, kandi nta ruhare rwagize mu kuyatangiza. Ariko hari abashaka kubigoreka, ibintu byose bikitirirwa u Rwanda, rugahora rushinjwa ko ari rwo rwabiteye.”

Yasobanuye ko u Rwanda rwitabiriye ibiganiro byinshi byabereye ahantu hatandukanye birimo i Nairobi, Doha, Dar es Salaam na Washington, ariko ikibazo cy’ingenzi cyakomeje kwirengagizwa.

Yagize ati: “Ubwo twari i Nairobi mu nama y’Abakuru b’ibihugu, ubwo aya makimbirane yatangiraga. Nabonye umwanya wo kubaza Perezida wa Congo muri iyo nama, nti: ni gute iki kibazo cyahindutse icy’u Rwanda, kubera iki? Ashaka kwirengagiza ndamubwira mubaza nti: ariko uzi ko ibi birimo kuba ari bito kurusha ibimaze gukorwa na FDLR, kuko bafashe uduce icyenda aho bishyuza imisoro.”

Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi yumvise ibyo yamubwiraga ariko akomeza kubyirengagiza, ndetse ko u Rwanda rwamusabye gufatanya kurandura FDLR ariko na byo akabyanga. Yavuze ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemurwa n’abagifite mu nshingano, yaba ubuyobozi bwa RDC cyangwa Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo zibarirwa mu bihumbi muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Uko byagenda kose, iki kibazo kigomba gukemurwa cyangwa mukagikemura mwebwe Abanye-Congo, cyangwa Umuryango w’Abibumbye ufite ingabo ibihumbi muri icyo gihugu ukagikemura. Mugomba guhagarika FDLR kutugabaho ibitero no kwinjira mu gihugu cyacu. Niba mutabikora, tuzacyikemurira ubwacu.”

Yakomeje avuga ko mu biganiro byakurikiyeho hari abakomeje gusaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho. Yagize ati: “Hari n’abavuga bati: ‘u Rwanda rugomba gukuraho ingamba zarwo zo kwirwanaho.’ Ibyo nzabigarukaho nyuma. Banavuga ko ingabo z’u Rwanda zigomba kuva ku butaka bwa Congo. Twe turavuga tuti: ‘Yego.’”

Yakomeje ati: “Hari benshi muri abo bavuga ibyo, ariko mu by’ukuri icyo baba bashaka kuvuga ni uko na M23 yagombye gusubizwa mu Rwanda. Icyo ni cyo baba bahishe inyuma y’ayo magambo. Ni nk’aho baba batekereza ko u Rwanda rugomba kwakira M23 hano.”

Perezida Kagame yavuze ko yakomeje gusobanurira abo baganiraga na bo ko amateka y’uko abaturage bamwe babaye Abanye-Congo cyangwa ibibazo byaturutse ku gihe cy’ubukoloni bitagomba kubazwa u Rwanda, kuko icyo gihe we ubwe yari ataravuka kandi n’u Rwanda rutagize uruhare muri ayo mateka.

Yongeyeho ko ibiganiro by’i Washington byarangiye u Rwanda n’Ingabo zarwo (RDF) bifatiwe ibihano, nyamara rutarigeze ruhabwa umwanya uhagije wo gusobanura uko rubona ikibazo.

Yavuze ko mbere yo kujya i Washington ku wa 4 Ukuboza gusinya amasezerano, u Rwanda rwari rumaze amezi abiri rutanze amakuru arambuye agaragaza ibyashoboraga kubera mu Mujyi wa Uvira muri RDC, bitewe n’uko ingabo z’u Burundi n’iza RDC zari ziri kwimura ibirindiro n’ibyo zateganyaga gukora.

Perezida Kagame yavuze ko ayo makuru yari yanditse kandi azwi n’abayahawe, ku buryo adashobora guhakanywa. Yongeyeho ko nyuma y’aho M23 yafashe Uvira bamwe bahise babigereka ku Rwanda, bavuga ko rwari rusuzuguye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse rwigomeka ku buyobozi bwa Washington.

Perezida Kagame yavuze kandi ko mu ntangiriro yatekerezaga ko gahunda yari yatangijwe yo gukemura ibibazo bya politiki n’umutekano ndetse no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, RDC, u Rwanda n’akarere yari igitekerezo cyiza kandi gikwiye gushyigikirwa, ariko nyuma yaje kubona ko hari indi ntego yari yihishe inyuma y’iyo gahunda.

Perezida Kagame yavuze ko hari abashatse gucecekesha u Rwanda no kurusaba gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi, nyamara ibibazo byatumye ruzishyiraho bitarakemurwa.

Yagize ati: “Aho ibintu bigeze ubu, icyo tubwirwa ni iki: ‘Mureke kwirwanaho… mwebwe nimuceceke.’ Ariko kubwira abantu ngo ‘nimuceceke’ sinkeka ko bizoroha nk’uko bamwe babitekereza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko adashobora kwemera guceceka mu gihe abona ikibazo cyugarije umutekano w’u Rwanda. Ati: “Njye nzaceceka ari uko napfuye. Iyo ni yo nzira yonyine yatuma nceceka. Nta yindi.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko yababajwe n’uburyo amakuru y’ubwicanyi bwakorewe abaturage bo mu gace ka Minembwe yakiriwe, aho yavuze ko aho gushakisha ukuri hari ababwiye u Rwanda ko icyo kibazo kitarureba.

Yagize ati: “Twababwiye ko abantu bari kwicwa, ko drones zarasaga abaturage mu masoko no mu nsengero, ariko igisubizo twahawe ni uko ‘icyo kibazo ntikitureba’. Njye nabibonye nk’aho bavuga bati: ‘Ceceka. Tuzabica uko byagenda kose.’”

Perezida Kagame yavuze kandi ko hari imvugo yumvise yumvikanisha ko hari abifuzaga ko FDLR, M23 ndetse n’u Rwanda ubwabyo byakurwaho burundu.

Yagize ati: “Bifuzaga ko twazimira. Bavugaga ko bazatsemba FDLR, bazatsemba M23, kandi icyo bashakaga kuvuga mu buryo buziguye ni uko n’u Rwanda bazaruvanaho burundu.”

Yongeyeho ati: “Turi igihugu gito, kandi hari byinshi mushobora kudukorera. Ariko kwifuza ko twazimira cyangwa tukavaho burundu, si ikintu gito cyangwa cyoroshye.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudategereza ko abandi bazabakemurira ibibazo byabo, ashimangira ko iterambere n’umutekano byubakwa n’uruhare rwa buri wese.

Yagize ati: “Ikintu kimwe kinteye impungenge ni uko ushobora kujya mu rugo ukaryama ugatekereza ko uzasanga ibintu byose byateguwe ku meza, nyamara utaragize icyo ubishoramo.”

Yakomeje agira ati: “Niba wicaye utegereje impano cyangwa imfashanyo ziturutse ku bandi, utegereje ko bagukorera ibintu byose, byaba bibabaje kandi bidafite ishingiro. Ibyo byaba byangije igihe kinini twashoye muri ibi ndetse n’agaciro kabyo. Nizeye ko ibyo bitazabaho.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA