MINISPORTS na MOYA zahawe Abanyamabanga Bahoraho bashya
Politiki

MINISPORTS na MOYA zahawe Abanyamabanga Bahoraho bashya

SHEMA IVAN

July 15, 2026

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Ngabo Brave Olivier Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, naho Ishungure Parfait agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, rivuga ko ari icyemezo Umukuru w’igihugu yafashe ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Ngabo Brave Olivier wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yasimbuye Candy Basomingera wari muri izi nshingano kuva muri Nyakanga 2025.

Ngabo Brave yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi. Ni umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2024 aho yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.

Ishungure Parfait wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’lterambere ry’Ubuhanzi yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda nk’Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Uburasirazuba bwo Hagati na Pasifika kuva mu Ugushyingo 2025.

Kuva muri Gicurasi 2021 – Ugushyingo 2025 yahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF). Yabaye Umukozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga kuva muri Gicurasi 2021 – Ugushyingo 2025 naho kuva muri Nzeri 2019-Mata 2021 aba ushinzwe Ibikorwa bya Afurika y’Amajyaruguru.

‎Yakoreye Ikigo gitanga ubujyanama cya DSID GROUP nk’umuyobozi ushinzwe imishinga n’umuhanga mu by’itumanaho kuva muri Gicurasi 2013 kugeza muri Mata 2017 aba i Rabat muri Maroc. Yakoreye Huawei Technologies Morocco nk’umuhanga mu by’ikoranabuhanga kuva muri Mutarama kugeza Ukuboza 2012 aba i Rabat muri Maroc.

‎Ishungure afite impamyabumenyi mpuzamahanga mu buyobozi yabonye mu 2024 muri ‘Institut National du Service Publique’ iba i Strasbourg mu Bufaransa. ‎Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bya politiki yabonye mu 2024 ayikuye muri Université Paris 1 Panthéon-Sorbonne y’i Paris mu Bufaransa.

‎Hari indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri y’ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yabonye mu 2021 ayikuye muri Nantes University yo mu Bufaransa. ‎Afite kandi impamyabumenyi mu Itumanaho (Diplôme d’Ingénieur d’État en Télécommunications) yabonye mu 2012 ayikuye muri ‘Institut National des Postes et Télécommunications’ y’i Rabat muri Maroc.

Ngabo Brave Olivier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Ishungure Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA