Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 16 no ku wa Gatanu ku ya 17 Nyakanga 2026, inzego z’u Rwanda n’iza New Zealand zirahurira mu Nama ya mbere yiga ku hazaza h’Ubufatanye mu Bucuruzi n’Ishoramari (FIT-P) ibera muri New Zealand. Iyo nama yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano atangiza ibiganiro bya Politiki hagati y’ibihugu byombi yasinyiwe mu Mujyi wa Auckland.
U Rwanda rwahagarariwe na Ambasaderi Innocent B. Muhizi, mu gihe New Zealand yahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane mu by’ubukungu Vangelis Vitalis. Nyuma y’isinywa ry’amasezerano, Ambasaderi Muhizi na Vitalis bagiranye ibiganiro by’inzira zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi no kurushaho guteza imbere inzego z’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.
U Rwanda na New Zealand byatangije umubano wa dipolomasi ku wa 17 Mata 2012, kandi uyu mubano ukomeza gukura uko umwaka utashye. Umubano w’ibihugu byombi ukomezwa cyane n’ubufatanye bifitanye nk’ibihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), bikaba bihuriye ku bubanyi n’amahanga, kubaka ubushobozi bw’abakozi no gushyigikira amahoro n’iterambere.
Mu mwaka wa 1994, igihe New Zealand yari mu Kanama k’Umutekano ka Loni, yabaye kimwe mu bihugu byasabaga ko amahanga afata ingamba zihuse zo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Mu mwaka wa 2010, Colin Keating wari Ambasaderi wa New Zealand muri Loni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe umudali w’icyubahiro n’u Rwanda kubera uruhare rwe mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100.
Mu mwaka wa 2019 kandi, New Zealand yashyikirije u Rwanda inyandiko z’amateka zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iba Igihugu cya mbere kibikoze.

