Hari bamwe batekereza ko urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangiye ku wa 01 Ukwakira 1990 rugasozwa ku wa 04 Nyakanga 1994, rwarwanywe n’abagabo gusa, ntibamenye ko abagore bagize uruhare rukomeye rwatumye amateka yabo yandikwa mu Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, iri ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi.
Iyo Ngoro iri mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, iyo uyisuye mu byo uhasanga harimo n’inzu y’abagore, bari mu ishami ry’abagore bagize uruhare rukomeye mu buyobozi, gukangurira abantu kwitabira urugamba, no gukangurira abaturage gushyigikira abari ku rugamba.
Aha ku Mulindi kandi uhasanga ikibuga cy’umupira w’amaguru. Hari ahantu h’ingenzi hakorerwaga ibikorwa byinshi mu gihe cy’urugamba, ari na ho hatangiwe amapeti ya mbere yemewe ku basirikare ba RPA Inkotanyi, hanavukira ikipe y’umupira w’amaguru ya APR Football Club ndetse hanatangirwa amabwiza kuri batayo ya 3 mbere yo kujya i Kigali.
Hari kandi icyumba cy’inama cyari ahantu h’ingenzi abayobozi b’Umuryango RPF n’ingabo za RPA bahurizaga ingamba, ibikorwa bya gisirikare n’ibyemezo bikomeye byagize akamaro mu gihe cy’urugamba.
Gusa mbere yuko Inkotanyi zihagera icyo cyumba cyari ahantu abakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi bariraga ariko hamaze gufatwa hahindutse icyumba cy’inama ari na ho uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA, Nyakubahwa Paul Kagame yabwiriwe amakuru y’iraswa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, kuwa 06 Mata 1994.
Ku Mulindi w’Intwari hari inzu yitwa ‘Arusha’ yakoreshwaga n’abagize umuryango n’abanyapolitiki b’Umuryango RPF mu guhuza ibikorwa no gufata ingamba mu byaberaga mu biganiro by’amasezerano y’amahoro ya Arusha, binyuze mu gusangira amakuru no gusuzuma ingamba.
Amasezerano y’Amahoro yasinyiwe Arusha muri Tanzania ku ya 4 Kanama 1993, yari agamije guhagarika intambara no kugarura amahoro mu Rwanda.
Yasinywe n’ubutegetsi bwariho bwa Perezida Juvénal Habyarimana na FPR Inkotanyi, akubiyemo ingingo nyamukuru zo guhagarika intambara, ishyirwaho rya Guverinoma y’inzibacyuho yaguye, no kuvanga ingabo z’impande zombi.
Hari inzu kandi yabagamo ikanakorerwamo n’Umuyobozi wa kabiri w’Umuryango RPF Inkotanyi Col. Alex Kanyarengwe, mu guhuza gahunda, itumanaho n’umutekano mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ku Mulindi ni ho hari icyicaro gikuru cy’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA, Paul Kagame. Habaye icyicaro cye gihoraho kuva mu 1992 kugeza mu 1994. Ni ho hari indake yabagamo, ikozwe mu ishusho y’inyuguti ya ‘L’, n’indi ndake y’itumanaho yatangiragamo amabwiriza.
Hari inzu byegeranye yabagamo, irimo icyumba kihariye gifite amadirishya akingukira imbere n’inyuma n’urukuta rukomeye rutashoboraga kumenwa byoroshye.
Amakuru yemeza ko impamvu ingabo za RPA zafashe ku Mulindi ari uko ari agasozi kihariye gashobora kugenzura indi misozi yose igakikije ariko yo ntikagenzure, hari ibikorwa remezo kuko hari uruganda rw’icyayi ndetse hari hagati na hagati ku buryo Umugaba Mukuru yagenzuraga ingabo byoroshye.
Uru rugamba rwari ruyobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi n’ingabo za RPA, ku isonga hari Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulik ay’u Rwanda, rukaba rwarabaye intandaro yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.




