Urubyiruko 771 rwiyemeje kurwanya abasebya u Rwanda 
Imibereho

Urubyiruko 771 rwiyemeje kurwanya abasebya u Rwanda 

KAMALIZA AGNES

July 15, 2026

Intore z’urubyiruko ruba mu Rwanda no hanze yarwo 771 ziri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, biyemeje kurwana inkundura barwanya abakomeza gusenya no gusebya u Rwanda bavuga amateka bayagoreka ndetse bakayavuga uko atari, biyemeza gukomeza kubagaragariza ukuri ndetse ntibahweme kubigisha.

Byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, ubwo urwo rubyiruko ruri gutorezwa ku ishuri ry’amahugurwa rya gisirikari rya Gabiro, rwasuraga  Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, iri ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu rwego rwo kwihugura ku mateka y’u Rwanda. 

Iki cyiciro  cya 16 cy’Itorero Indangamirwa  kiri i Gabiro kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku  wa 10 Kanama 2026;  kikaba kirimo abiga n’ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza.

Izo ntore zivuga ko nyuma yo kumenya ukudacika intege byaranze ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi ubwo zari ku rugamba, na zo ziyemeje kudacika intege ku rugamba rwo kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abasebya u Rwanda ahubwo bakababwiza ukuri ndetse bagashishikariza urubyiruko ruba hanze ruyavuga rutayazi gusura u Rwanda  bagasobanukirwa kurushaho.

Bavuga ko bakuye amasomo ku babohoye u Rwanda kuko babikoranye ubwitange kandi bari bafite byinshi byabacaga intege n’ibibasubiza inyuma ariko bakabyima amaso bagakomeza urugamba. Manzi Dylan yagize ati: “Niyemeje guharanira ko ibyo barwaniye tutagomba kubyangiza tukarwanya abavuga amateka uko atari kandi tuzaba intumwa z’abandi duharanire ko Igihugu cyacu ntawukivuga nabi uko kitari duhari.”

Keza Bithia na we ati: ”Abavuga nabi u Rwanda ntitugomba kubihorera ahubwo tubabwire amateka uko ari kuko usanga hari nubwo avuga u Rwanda ataruzi, ugasanga uwo abibwiye abifashe nk’ukuri ariko twe tuzi ibyabaye tuzajya tubasobanurira.”

Umurungi Amanda na we yabishimangiye agira ati: ”Inkotanyi zarwanye urugamba rw’amasasu ubu twe turi gukoresha imbaraga dukora cyane kandi tubwiza ukuri abagoreka amateka.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,(MINUBUMWE) igaragaza ko Itorero ry’Igihugu ari imwe muri gahunda zigamije kwigisha urubyiruko by’umwihariko urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amateka y’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric avuga ko bifasha urubyiruko gusobanukirwa ibyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda, bakamenya icyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakiga indangagaciro na kirazira ndetse n’ibyaranze urugamba rwo kubohora Igihugu ari na byo byubatse ubumwe bw’Abanyarwanda.

Agira ati: ”Bituma urubyiruko rumenya  ibibi byabaye bakanamenya uko bagomba kwirinda kuko biroroshye gusubiramo amakosa igihe abantu batiyibukije ibihe twanyuzemo ndetse bagakuramo amasomo.”

Mahoro yongeyeho ko mu ndangagaciro u Rwanda rusigasira zirimo n’ubumwe kuko ari bwo bwaranze ingabo za RPA Inkotanyi kandi ari na bwo nkingi ya mwamba mu kubaka Igihugu.

Itorero Indangamirwa ubu rimaze gutoza Intore zirenga ibihumbi bitanu, akaba ari  gahunda y’Itorero ry’Igihugu yashinzwe mu 2008 igamije gutoza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba abiga cyangwa baba mu mahanga, n’abanyeshuri b’indashyikirwa  indangagaciro z’umuco Nyarwanda, ubutwari, gukunda Igihugu, no kumenya amateka n’icyerekezo by’u Rwanda.

Beretswe ahabaga indake ya Perezida Paul Kagame wari uyoboye urugamba
Ibyo bigiye ku Mulindi w’Intwari byabasigiye umukoro wo kubwira u Rwanda abataruzi
Nyuma yo kwiga amateka y’u Rwanda biyemeje guhangana n’abasebya u Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA