Kuba u Rwanda rwateye intambwe yo gusinya amasezerano yo kwakira amasiganwa mpuzamahanga y’imodoka nto (Formula 1) mu gihe cy’imyaka 10 guhera mu mwaka wa 2030, iyo nkuru yakiriwe neza na benshi ku Isi ariko bamwe bavuga ko hari ibindi u Rwanda rukeneye bityo ruudakwiye gutakaza amafaranga hari ibyo rugikeneye gukora.
Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 yikomye abihisha inyuma yo kunenga u Rwanda kandi baramunzwe n’ishyari ry’uko ruri gutera imbere, asobanura ko Abanyarwanda badakwiye guhagarika inzozi zabo kubera ko hari bimwe mu byo abandi bafite batarageraho.
Abinyujije mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa X mu ijoro ry’itariki ya 14 Ukwakira 2026, yavuze ko ibibazo u Rwanda rufite bimeze nk’ibyibindi bihugu bifite bityo badakwiye kubishingiraho barwibasira.
Yanditse ati: “Ese u Rwanda rugomba gutegereza kugeza rukemuye ibibazo byose mbere y’uko rwemererwa kugira inzozi zagutse? Kuki icyerekezo n’icyifuzo cy’u Rwanda cyo gutera imbere bigomba gushidikanywaho? Abanenga u Rwanda kuba rugiye kwakira Formula 1 n’abavuga ko ‘u Rwanda rufite iby’ingenzi rwakabaye rwibandaho’ ubwo ni ubugoryo kuko bisa n’ibigaragaza ikibazo kidahari. Mu by’ukuri mbibona nk’ishyari ryiyambitse umwambaro wo kunenga.”
Mutesi Jolly yavuze ko u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu, rufite ibyihutirwa byinshi, ariko ko ibyo bidakwiye kurubuza gushaka amahirwe mashya y’iterambere. Ati: U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu byose, rufite ibyihutirwa byinshi. Ariko kuba rwakwakira irushanwa rya F1 ntibibuza byanze bikunze gushora imari mu burezi cyangwa mu buvuzi kuko ibyo byombi ntibivuguruzanya. Rushobora gukemura ibibazo ruhanganye na byo muri iki gihe, ari na ko rwishyira mu mwanya mwiza binyuze mu igenamigambi rigamije kuzabyaza umusaruro amahirwe azaza.”
Miss Mutesi kandi yibajije uwakagombye kugena ibikwiye guhabwa umwanya wa mbere mu iterambere ry’u Rwanda, avuga ko Igihugu n’Abanyarwanda ari bo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyihutirwa kuri bo.
Asoza ubutumwa bwe avuga ko kwakira irushanwa rya F1 muri Afurika binyuze mu Rwanda byagombye kuba ishema ry’umugabane wose, aho kuba impamvu yo guhangana no gushyamirana bidafite ishingiro.
U Rwanda rwemeje ku mugaragaro ko ruzakira irushanwa rya Formula 1 (F1) mu masezerano y’imyaka 10, byatangajwe ku wa 13 Ukwakira 2026 mu birori byabereye i Kigali.
Ni irushanwa riteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, ribere ku muhanda wihariye uzubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nubwo itariki nyayo rizaberaho bwa mbere itaratangazwa.
