Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko filime ‘Ben’Imana’ yanditswe ikanayoborwa na Marie-Clémentine Dusabejambo, yabaye iya mbere igejeje Igihugu mu guhatanira ibihembo Mpuzamahanga bya ‘Oscars’, avuga ko ri intambwe ikomeye ku Rwanda.
Oscars ni ibihembo mpuzamahanga bihabwa abantu bakoze filime z’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye. Bitegurwa n’umuryango wa Academy of Motion Picture Arts and Sciences (AMPAS), ugizwe n’abanyamwuga Mpuzamahanga bo mu ruganda rwa sinema.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’itariki 9 Ukwakira 2026, Sandrine Umutoni yavuze ko kuba u Rwanda rugeze kuri iyi ntambwe ari ishema ku ruganda rwa sinema.
Yanditse ati: “Filime ya mbere u Rwanda rwohereje muri Oscars ni intambwe iteye ishema ku ruganda rwacu rwa sinema, ikaba n’ikimenyetso cy’impano, ubuhanga n’umuhate by’abakora filime mu Rwanda.”
Akomeza agaragaza ko ‘Ben’Imana’ yerekana imbaraga sinema ifite mu kuvuga inkuru zifite icyo zisobanuye, zishingiye ku mateka n’ubuzima abantu banyuzemo, ariko zikabasha no kugera ku mitima y’abazireba hirya no hino ku Isi.
Mu butumwa bwe Umutoni yanibukije Abanyempano bose ko Leta ikomeje umugambi wo kubatera inkunda bakageza inkuru zabo ku mbaga nyamwinshi.
Ati: “Uretse iyi ntambwe y’amateka, intego ya Guverinoma yacu ni ugukomeza kubaka urwego rutuma Abanyarwanda benshi bakora filime bashobora guteza imbere ubuhanga bwabo, kugeza inkuru zabo kuri ‘ecran’ no kugera ku babareba no ku masoko mpuzamahanga.
Ibi bigaragaza ko kuba ‘Ben’Imana’ yarageze muri Oscars ari amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’abakora sinema mu Rwanda, ariko kandi bikaba intangiriro y’urugendo rwo gushaka ko inkuru z’Abanyarwanda zikomeza kumvikana ku rwego mpuzamahanga.”
Ben’Imana’ ni filime yakozwe na Marie-Clémentine Dusabejambo, ivuga ku mateka, kubabarira no kwiyubaka
Dusabejambo wanditse anayiyobora yatangiye urugendo rwo gukora filime mu 2008, ari mu itsinda ry’urubyiruko rwari rwiyemeje guteza imbere sinema.
Iyi filime yakinnwe mu mwaka wa 2012, hashize imyaka 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Ikurikira ubuzima bwa Vénéranda, umugore umaze imyaka afasha abarokotse Jenoside n’imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside guhangana n’ibikomere byo mu gihe cyashize no kuganira ku bintu byari bimaze igihe bitavugwa.
Mbere yo gutoranywa ngo ihagararire u Rwanda muri Oscars, ‘Ben’Imana’ yari yamaze kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema yerekanwa bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Cannes mu Bufaransa mu 2026, mu cyiciro cyitwa Un Certain Regard.
Icyo cyiciro cyibanda kuri filime zigaragaza imyumvire yihariye n’uburyo bushya bwo kubara inkuru.
Muri uko kwerekanwa byayihesheje amahirwe yo kwegukana igihembo cya Caméra d’Or, gihabwa filime ya mbere ndende igaragaje ubuhanga budasanzwe mu buryo yakozwemo, ndetse n’igihembo cya FIPRESCI, gitangwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru n’abasesenguzi ba sinema.
Komisiyo ishinzwe gutoranya filime zihagararira u Rwanda muri Oscars yashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kugira ngo ijye itoranya filime ihagararira igihugu mu cyiciro cya filime mpuzamahanga z’inkuru ndende, ikurikije amabwiriza y’utanga ibi bihembo.
