Mozambique : Perezida wa CAF yatangije ku mugaragaro gahunda y’imikino y’Afurika  mu mashuri
Siporo_

Mozambique : Perezida wa CAF yatangije ku mugaragaro gahunda y’imikino y’Afurika  mu mashuri

Imvaho Nshya

April 28, 2022

Perezida w’Impuzamashyirahamwe  y’umupira w’amaguru muri Afurika “ CAF”,  Dr. Patrice Motsepe, yatangije ku mugaragaro gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri “Programme Scolaire Africain”. Iki gikorwa cyabereye  i Maputo muri Mozambique taliki 26 Mata 2022.

Ibi birori byitabiriwe  n’abayobozi batandukanye muri Mozambique, abikorera , abayobozi b’umupira w’amaguru muri Mozambique ndetse nabo mu bice bitandukanye by’Afurika.

Nyuma yo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe yahuye na Perezida wa  Mozambique, Filipe Nyusi akaba n’umukunzi w’umupira w’amaguru by’umwihariko.

Yagize ati : “Umupira w’amaguru  mu mashuri ni ingenzi mu iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Ni kimwe mu byo tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo umupira w’amaguru muri Afurika ube mwiza  ku Isi. Icyo tugiye gukora ni ugushora imari mu mashuri y’umupira w’amaguru ndetse n’ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru ku bahungu n’abakobwa mu mashuri, abakina byo kwishimisha ndetse n’ababikora by’umwuga.”

Gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri yatangirijwe kuri Sitade Costa do Sol mu mujyi wa Maputo  ahari Minisitiri w’Uburezi wungirije, Manuel Basso, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo, Carlos Gilberto Mendes, Visi-Perezida wa 5 wa CAF, Kanizat Ibrahim, Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Veron Mosengo-Omba, Abaperezida b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ya Mozambique, Angola, Comoros, Malawi, Mauritius, Afurika y’Epfo, abahagarariye ibindi bihugu bya Afurika hamwe n’umwe mu bashinze Fondation Motsepe, Dr Precious Moloi-Motsepe akaba ari umugore wa Dr. Patrice Motsepe.

Gutangiza gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri  ni ugushyira mu bikorwa imwe mu ntego z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu bakiri bato   akaba ari byo  Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe yiyemeje ubwo yasuraga Cote d’Ivoire muri Mata 2021.

Iyi gahunda ni ubufatanye bwa CAF, Guverinoma z’ibihugu by’Afurika ndetse n’amashyirahamwe y’ibihugu 41 byatangije iyi gahunda izaba irimo gutanga amasomo, gutoza no guteza imbere impano n’ubuhanga by’abana.

Gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri yahawe inkunga ya miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda yatazwe  na Motsepe Foundation  akazakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibihembo by’amashuri azatsindira, gutunganya ibikorwa remezo bya siporo n’ibindi bizifashishwa mu kuzamura impano.

Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe

Gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri

Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru aturuka mu bihugu 41 yitabiriye gutangiza iyi gahunda. Amashuri yatsinze  azagenerwa inkunga  kugira ngo bubake  ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru, hamwe n’amasomo y’iterambere.

Iyi mikino y’Afurika mu mashuri  igomba gutangira muri  Mata 2022  kugeza  Werurwe 2023. Ikazaba mu byiciro  bitatu birimo icyiciro cya mbere kizabera ku rwego rw’igihugu kuva muri Mata kugeza Nyakanga 2022.

Icyiciro cya kabiri,  abatsinze mu bihugu byabo bazahatana ku rwego rw’Akarere « Zone », amarushanwa azaba hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2022. Icyiciro cya nyuma  kizakirwa ku rwego rw’Afurika  muri Werurwe 2023 gusa ntabwo haratangazwa aho irushanwa rizabera.

Iyi gahunda yibanze ku kongerera ubushobozi mu nzego z’imiyoborere, ubuyobozi, uburezi n’itangazamakuru ku bihugu byitabiriye. Amashuri azitabira nayo azungukira muri  iyi gahunda yo kongerera ubushobozi no guhugura. Hari abarimu bazatoranywa  kugira ngo biyandikishe muri gahunda z’amahugurwa ya CAF.

Imwe mu ntego z’iyi  gahunda ni uguteza imbere umupira w’amaguru mu miryango no mu bihugu amashuri aherereyemo. Ni uburyo bwo  gukoresha imbaraga z’umukino mu  guhindura isura y’Afurika.

Mu bizibandwaho harimo guteza imbere ubuyobozi aho abana bo muri buri shuri rizitabira bazasimbura abarimu babo mu bikorwa by’ubuyobozi mu makipe yashyizweho kugira ngo bige ibisabwa  kugira ngo bayobore ikipe igere ku ntsinzi.

Hari gahunda yo gutoza abana ibijyanye n’itangazamakuru   aho abana bazatoranywa kugira ngo bige ubumenyi bujyanye n’itangazamakuru nk’abanyamakuru  bakora ubusesenguzi kuri za Televisiyo na Radiyo.

Hari kandi gahunda yo gutoza abana kuba abasifuzi bakiri bato aho bazahugurwa mu gusobanura amategeko y’umupira w’amaguru kandi bakazagira amahirwe yo gusifura imikino  mu gihe cy’irushanwa.

Dr. Motsepe yageneye inkunga abo muri Cabo Delgado

Mbere yo gutangiza gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri, Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe  yasuye abaturage ba Cabo Delgado bavanywe mu byabo n’inyeshyamba i Pemba, muri Mozambique aho binyuze muri  Motsepe Foundation  yabahaye inkunga y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika ni ukuvuga miliyoni 512 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr.  Motsepe yari aherekejwe na Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo, Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Veron Mosengo-Omba, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mozambique, Faizal Sidat, hamwe n’umushinze Motsepe Foundation, Dr. Moloi-Motsepe. Abaturage bagera ku 2000 bimuwe bahawe ibikoresho bitandukanye birimo imipira yo gukina n’ibindi byatanze na CAF.

Iyi ntara ya  Cabo Delgado nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zigiriyeho guhangana n’inyeshyamba muri Nyakanga 2021, umutekano urimo kugenda ugaruka n’abari barakuwe mu byabo barimo kubisubiramo.

Amafoto yo gutangiza gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA