Mu mafoto: I Gatsibo hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside
Imibereho

Mu mafoto: I Gatsibo hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 12, 2022

Kuri uyu wa Mbere taliki 11 Mata 2022 ku rwibutso rwa Kiziguro hashyinguwe imibiri ine y’Abatutsi bataburuwe mu Mirenge ya Kiziguro, Kiramuruzi, Rugarama na Remera.

Kugeza ubu mu Rwibutso rwa Kiziguro ruherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, harabarurwa imibiri isaga ibihumbi 20 by’Abatutsi bahashyinguye.

Imiryango y’abarokokeye i Kiziguro, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, inzego bwite za Leta bitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Taliki 11 Mata 1994, ni yo Interahamwe n’abandi bahutu baturutse muri Komini Murambi yose bateye ku Kiliziya ya Kiziguro ahari hahungiye Abatutsi bagera basaga 5000.

Igitero cyabishe cyari kiyobowe na Burugumesitiri wa Murambi Gatete Jean Baptiste na Mwange wari Burugumesitiri mushya wa Komini Murambi.

Izindi nterahamwe zivugwa zayoboye ubwicanyi bwabereye i Kiziguro zirimo Valens Byansi wari Perezida wa CDR muri Murambi, Rwabukumba wahoze ayobora Komini Muvumba, Nkundabazungu n’abasirikare.

Irindi zina ry’umwicanyi rikunda kugaruka mu buhamya bw’abarokokeye i Kiziguro, ni Gashugi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, Nyirahabimana Solina na Guverineri w’intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel
Umuhanzi Bonhomme yaririmbye indirimbo zifasha zihumuriza zikanafasha muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Umuryango wa Bitwayiki Andrée wunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gatsibo yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Urwibutso rwa Kiziguro ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 120
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba yunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kiziguro
Visi Meya Sekanyange Jean Leonard na Visi Meya Mukamana Marceline ba Gatsibo bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Abaturage bitabiriye gahunda zo kwibuka hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abapadiri kuri Paruwasi ya Kiziguro bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Abakozi b’Akarere bose bitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo bitabiriye gahunda yo kwibuka
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizeye ko bitazongera kuko bari mu gituza cy’intare
Hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside
Depite Karemera Francis na Depite Uwamahoro Beltilda bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Kiziguro
Depite Karemera Francis na Depite Uwamahoro Beltilda bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Gasana Richard, Meya wa Gatsibo (iburyo), Sibomana Jean Nepo, Perezida wa IBUKA muri Gatsibo (hagati) na Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo
Hashyinguwe imibiri yataburuwe mu Mirenge ya Kiziguro, Kiramuruzi, Remera na Rugaragama
Inzego z’mutekano zitabiriye gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Murambi
Kambanda Pierre Celestin wari uhagarariye imiryango y’abashyinguye kuri uyu wa 11 Mata 2022 mu rwibutso rwa Kiziguro, yunamiye abahashyinguye
Imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro bagize umwanya wo kubibuka
Meya wa Gatsibo, Gasana Richard, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Sibomana Jean Nepo, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro
Mu rwibutso rwa Kiziguro hashyinguye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 120
Sibomana Saidi, Perezida w’Inama Njyanama mu karere ka Gatsibo (ibumoso), Depite Karemera Francis (iburyo) na Depite Uwamahoro Beltilda

Amafoto: Kayitare Jean Paul

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA