Gatsibo: Habarurwa imiryango 78 yazimye muri Jenoside 
Amakuru

Gatsibo: Habarurwa imiryango 78 yazimye muri Jenoside 

HITIMANA SERVAND

May 24, 2026

Ubuyobozi bw’Umuryango Uharnaira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Karere ka Gatsibo, bwatangaje ko muri ako Karere habarurwa imiryango 78 yazimye, bugakangurira abantu guha agaciro umuryango kuko ari wo shingiro ry’Igihugu. Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo basabwe kubaha umuryango bakawubungabunga birinda ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakongera gusubira ukundi.

Ubuyobozi bwa IBUKA bwabikomojeho ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi ubwo hibukwaga iyo miryango yazimye nyuma yo gutsembwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntihagire n’umwe usigara wo kubara inkuru. Sibomana Jean Népomuscène, Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Gatsibo, avuga ko kuzimya umuryango ari ukurimbura Igihugu.

Ati: “Uyu munsi turibuka imiryango y’abacu yishwe ikazima. Abakoze ibi bifuzaga ko ari ko bigenda ku miryango yose y’Abatutsi. Kuzimya umuryango ni ukurimbura igihugu, umuryango si uwo kwicwa kuko ubyarira igihugu. Umuryango ni igicumbi cy’ubuzima ntukwiye kuzima nk’abo twaje kwibuka uyu munsi. Umuryango ukwiye kubahwa, ukarindwa kuko ni ishingiro ry’imbaraga z’Igihugu.”

Akomeza asaba buri wese kuba urumuri rw’ibyiza arwanya amacakubiri agashyira imbere ubumwe, yitandukanya n’uwashaka kubiba amacakubiri n’inzangano. Ati: “Tubumbatire umurunga w’ubumwe, ubunyarwanda ku isonga, kugira ngo ishyano twabonye ritazasubira. Dushimira ubuyobozi ibyo bukora mu gukomeza gufata mu mugongo abarokotse, tunazirikana ineza y’ingabo za RPA Inkoranyi zadutabaye zikagira abo zirokora.”

Sibomana yavuze ko ntawukwiye guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba buri wese kutarebera ababakorera urugomo no kubatoteza. Ati: “Uwacitse ku icumu ujujubywa ntibigafatwe nk’ibisanzwe. Uwacitse ku icumu watemewe imyaka, agatemerwa inka ntibigafatwe nk’ibisanzwe. Dufatanye guhangana n’abagifite umutima mubi wo gukomeza kubakomeretsa babasubiza muri ya mateka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka hibukwa ibyiciro bitandukanye, ariko hari umwihariko ku cyiciro cy’imiryango yazimye.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yagize ati: “Iki cyiciro cyo kwibuka imiryango yazimye gifite umwihariko. Iyo twibuka mu bindi byiciro, nk’abari abakozi, abari abana, abagore n’abandi, usanga twifatanya na bamwe mu miryango yabo, bakazana indabo bakabaririra. Ariko uyu munsi turibuka imiryango yazimye aho nta n’umwe wasigaye. Ubu rero turahibereye ubwacu ariko tunahabereye iyi miryango idafite uwo kuyihagararira.”

Yakomeje avuga ko abakiriho bagomba kuhababera, batanga imbaraga mu kubaka Igihugu kizira Jenoside yatumye iyo miryango 78 yose izima mu Karere ka Gatsibo. Kwibuka imiryango yazimye mu Karere ka Gatsibo byabereye mu Murenge wa Murambi, umwe mu Mirenge ifite imiryango nyinshi yazimye kuko wonyine ubarurwamo imiryango 34 yazimye.

I Murambi bitabiriye kwibuka imiryango yazimye mu Karere ka Gatsibo
Sibomana Jean Nepo uyobora Ibuka i Gatsibo yasabye ko umuryango ukwiye kubahwa ukarindwa kuzima

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA