Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko ruri gushyiraho ingamba zizafasha Abanyarwanda bose kugera ku bwiteganyirize bw’izabukuru, ku buryo mu myaka 10 iri imbere buri wese azaba abufite.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, ashimangira ko RSSB ivuga ko ari intego igamije kugera ku rwego mpuzamahanga aho ubu gahunda ya Ejo Heza igiye kongererwa ubushobozi, ndetse n’ibigenerwa abanyamuryango bikongerwa.
Ni gahunda ikiri mu mushinga w’itegeko aho ubu inzego zibishinzwe zikomeje kuyisuzuma.
Rugemanshuro yagize iti: “Turashaka ko baba benshi kandi kenshi bakizigamira menshi. Umuganga iyo aguha umuti arakubwira ngo ugomba kuwunywa mu gitondo saa sita na nimugoroba, iyo rero uwunyoye mu gitondo gusa uba uwunywa ariko ntabwo uba uhagije. Turashaka gushyiraho ingamba z’uko Abanyarwanda bizigamira kenshi gahagije.”
Iyo gahunda ya Ejo Heza ifite abantu basaga miliyoni 4 bizigamira mu buryo buhoraho.
RSSB igaragaza ko gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira bigomba guhera ku bakiri bato, kugira ngo bazagere mu myaka y’izabukuru barazigamye mu buryo buhagije kandi bafite agaciro.
Kugeza ubu, ubwishingizi bwa Mituweli na RAMA bukoreshwa n’Abanyarwanda bangana na 94%, hakiyongeraho n’abandi bakoresha ubwishingizi bwa MMA n’abandi bakoresha ubwishingizi bw’ubuzima bw’abikorera.
Mu mwaka ushize wa 2025, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko amafaranga fatizo yagenerwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru (pansiyo) n’agenerwa abagize ibyago bikomoka ku kazi yiyongera akava ku bihumbi 13 akaba ibihumbi 33.710 by’amafaranga y’u Rwanda.
RSSB yasobanuye ko Abanyamuryango bakiraga 20. 000 Frw, bahabwa 47.710 Frw, abakiraga 50.000 Frw, bagezwa ku 92.710 Frw, abafataga 100.000 Frw, bagezwa ku 155.210 Frw abakiraga 500.000 Frw, agezwa ku 580.210 Frw Abanyamuryango bakiraga 1.000.000 Frw, borongerewe bahabwa amafaranga, agere kuri 1.095.210 Frw.
Gutanga imisanzu y’abakozi byarorohejwe RSSB ivuga ko abakoresha borohererejwe gutanga imisanzu y’abakozi binyuze ku rubuga rwa Internet rwashinzwe rwiswe “Ishema”, bigatuma amafaranga ateganyirizwa abakozi yiyongera.
Mu myaka itanu ishize, imisanzu ikusanywa na RSSB yikubye hafi kabiri, iva kuri tiriyari 1,5 Frw igera hafi kuri tiriyari 3 Frw.
Abakozi na bo boroherejwe kumenya amakuru ajyanye n’uko bateganyirizwa, bityo birinda ibibazo by’abakoresha batatangaga imisanzu ku gihe.
RSSB inagaragaza ko igihe byatwaraga kugira ngo umunyamuryango wishyurirwa ubwishingizi wakoze impanuka ahabwe indishyi cyagabanyutse cyane, aho cyavuye ku minsi 700 mu myaka yashize kikagera ku minsi 99.
Icyakora, uru rwego ruvuga ko hakiri imbogamizi zishingiye ku mategeko, rusaba abagize Inteko Ishinga Amategeko kuzikorera ubuvugizi, kuko itegeko riteganya ko iyo minsi itagomba kujya munsi ya 90.
Rugemanshuro ati: “Icyifuzo cyacu ni ukugira ngo ibe iminsi 30 yo kubonana na muganga.”
Ni mu gihe kandi kwishyura ibirarane bya Mituweli na RAMA byafataga amezi atandatu, ubu RSSB ikaba ibyishyura bitarenze iminsi 23 kuri Mituweli, mu gihe RAMA yo yishyurwa mu minsi 30.
