Rulindo: Imiti irenze umwe yabaye igisubizo kuri malariya yihinduranya
Amakuru

Rulindo: Imiti irenze umwe yabaye igisubizo kuri malariya yihinduranya

MICOMYIZA Fidele

April 25, 2026

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC cyatangaje ko cyahisemo gukoresha imiti irenze umwe mu guhangana n’indwara ya Malariya bitewe nuko uwakoreshwaga mbere wa Quarteme utari ugitanga umusaruro uhagije mu guhangana na yo wonyine.

Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya malariya Habanabakize Epaphrodite yabishimangiye mu bukangurambaga bw’iki kigo bwakorewe mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo hagamijwe kurebera hamwe umusaruro wa gahunda ya MFT yo gukoresha indi miti yunganira uwari usanzwe ukoreshwa wa Quarteme, gusobanurira abaturage uko bakwiriye kwirinda Malariya, no kuyirwanya, ndetse no kubaha inzitiramibu zizabafasha muri urwo rugendo.

Yagize ati: “Iyi gahunda yo gukoresha imiti irenze umwe mu guhangana na Malariya yatangiye mu Kwezi kwa 10, yaje nyuma y’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko uwo twakoreshaga wa Quarteme utabashaga kuvura abarwayi bose, ni bwo twahisemo kuzana indi iwunganira harimo Pyronaridine-Artesunate (ASPY), na Dihydroartemisinin-Piperaquine (DHAP)”.

Yakomeje avuga ko kuva iyi gahunda yatangira iri gutanga umusaruro ufatika  aho yagize ati: “Aho twatangirije iyi gahunda bigaragarako hari abarwayi bake duha Quarteme ejo bakagaruka, ubu ntabwo bari kugaruka ariko n’iyo hagize ugaruka tuba dufite uburyo bwo kumuha undi muti utari wa wundi.”

Uwo muyobozi yibutsa abaturage ko Malariya ivurirwa mu Mudugudu, abandi bakavurirwa ku kigo nderabuzima kandi imiti ihari ku buryo uyirwaye wese avurwa kandi ku gihe.

Habimana Pierre Célèstin ni umuforomo ku kigondera buzima cya Shyorongi yavuze ko kubona imiti yunganira Quarteme byabafashije kwita kubarwayi neza. 

Yagize ati: “Uko Quarteme yakoraga ntabwo ariko uyu muti ukora, wasangaga tuyiha abantu, hashira icyumweru agahita agaruka na bwo tukongera tukamusangamo malariya, ariko aho uyu muti waziye nta muntu uragaruka avuga ko malariya yongeye ku murembya, urumva ko umusaruro wawo ari mwiza”.

Muhawenimana Cecile ni umuturage mu Murenge wa Shyorongi, yavuze ko kuva iyi miti mishya yaza, batakimara igihe kirekire barwaye Malariya.

Yagize ati: “Kuva iriya miti mishya yaza aho twarwariye Malariya turayinywa tukumva tumeze neza, ntabwo umuntu ashobora kumara igihe kirekire arwaye, cyangwa ngo namara kwivuza agaruke, mbere twanywaga Quarteme tukongera tukagaruka cyangwa Malariya ntibanayibone ariko baduhaye iriya miti twumva biradushimishije.

Kuva muri Nyakanga Umwaka ushize kugera muri Werurwe uyu mwaka Akarere ka Rulindo kagize abarwayi ba Malariya barenga ibihumbi 11.

Gukoresha Quarteme gusa ntibyari bigitanga umusaruro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA