Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanenze abari bashinzwe gutanga ubutabera bakoze Jenoside
Ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanenze abari bashinzwe gutanga ubutabera bakoze Jenoside

ZIGAMA THEONESTE

April 24, 2026

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda  Mukantaganzwa Domitilla yanenze abari bafite inshangano zo gutanga ubutabera bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abandi bakayirebera.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’inkiko n’abavoka n’abandi bakoraga mu nzego z’ubutabera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 5 biciwe mu yari Santarari Gaturika ya Ntarama yagizwe urwibutso n’abandi biciwe ku yindi misozi ihakikije.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abakora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Habyarimana Angélique, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka Me Nkundabarashi Moïse n’abandi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko kwibuka abakoraga mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda bazize Jenoside ari ingenzi kuko bituma hazikanwa ubutwari bwabaranze.

Yagize ati: “Abo twaje guha icyubahiro kuri uyu munsi ni abantu bari bashinzwe gutanga ubutabera no kurenganura abavukijwe uburenganzira ariko bo bakaba baraje kubwamburwa, bakamburwa by’umwihariko uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho. Benshi muri bo bazize ko bari Abatutsi abandi bazira ko baharaniraga ukuri, ubutabera no kwanga akarengane”.

Uwo muyobozi yanenze abakoraga muri urwo rwego babaye ibigwari  bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakica abo bagombaga kurengera.

Yagize ati: “Iyo twibuka aba bagenzi bacu ariko tuboneraho n’umwanya wo kugaya abari bafite inshingano nk’izabo babaye ibigwari bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi nyamara icyo bari bashinzwe ari ugusubiza uburenganzira uwabwambuwe.”

Mukantaganzwa kandi yavuze ko hari n’abari bafite inshingano zo gutanga ubutabera barebereye inzirakarengane zicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibakurikirane abicanyi n’abo bakurikiranye bakagirwa abere ku mpamvu zitumvikana.

Yagize ati: “Kadakurikirana ibyo byaha byari bishingiye kuri politiki y’ivangura n’amacakubiri yari yarimakajwe n’ubutegetsi bwariho, aho nta wari ukibona umuntu nka mugenzi we ahubwo akamubona nk’umwanzi agomba kwikiza bitewe n’uko badahuje ubwoko cyangwa ibitekerezo bya politiki.”

Yashimye ko u Rwanda kuri ubu rufite ubuyobozi bwiza bwimakaza ubumwe mu Banyarwanda kandi amategeko akarengera uburenganzira bwa muntu ntawe avanguye.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Habyarimana Angélique yibukije abari mu runana rw’ubutabera mu Rwanda ko bafite inshingano zo kurinda ejo hazaza heza harwo.

Ati: “Jenoside yakorewe mu 1994 wari umugambi wateguwe igihe kirekire. […]ibihugu birebera nta gikorwa ngo hagire igihagarikwa. Tuzirikane ko yatewe n’inzego z’ubuyobozi zirimo n’urwacu rw’ubutabera.”

Yunzemo ati: “Twebwe twahawe inshingano dufite, kugira ngo turenganure abarengana, tugarure ituze n’ihumure kandi duhagarike ku buryo hatazongera kubaho ibyaha nk’ibi.

Uruhare rwacu ni ugutanga ubutabera tugendeye mu kuri duhagaze ku mategeko kandi duharanira kuzuza neza inshingano dufite dutanga ubutabera buboneye, burenganura Abanyarwanda”.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka Me Nkundabarashi Moise yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biri mu nshingano z’Abanyarwanda nk’uko babyitoreye mu Itegeko Nshinga.

Me Nkundabarashi yashimangiye ko buri wese yaharanira ko u Rwanda rudasubira muri iryo curaburindi rwanyuzemo rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Visi Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA Hon Muhongayire Christine yibukije ko Jenoside kugira ngo ishoboke yatangiriye ku mvugo z’urwango zibasiraga Abatutsi zagejeje ku kubica.

Yashimye cyane Inkotanyi zarokoye Abatutsi bahigwaga zigahagarika na Jenoside. Ati: “Hari igihe ushobora gutekereza ngo Inkotanyi ukabumva nk’abantu bari barimo barwana ariko ni abantu bakoze ikintu kidashoboka. Ubundi nk’abasenga tuzi ko urupfu rukurwaho n’Imana ariko Inkotanyi zarukuyeho.

Ntabwo bisanzwe zakuyeho inkota n’amacumu, imipanga imbunda n’amasasu. Nkotanyi mwatubereye intwari kandi ni ukuri duhora tubibashimira.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Ntarama
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Habyarimana Angélique yasabye ko abatanga ubutabera bahagarara ku kuri n’ituze
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA